Zelensky yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibitero byagabwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, mu mazi ya Libya, igihugu giherereye mu Majyaruguru ya Afurika.
Yavuze ko ingabo za Ukraine zakoresheje drone zirindwi zagenewe kugendera mu mazi, zikaba zaranakorewe muri icyo gihugu, mu kurasa ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwitwa Merkury.
Ubu bwato buri mu bugezweho u Burusiya bufite, bwari bwaratangiye gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare mu 2023.
Zelensky yavuze ko igitero cyatumye ubwo bwato burohama, ndetse ko kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa Ka-27 yari iri kumwe na bwo na yo yashenywe.
Yatangaje ko hari n’ubundi bwato bw’u Burusiya bwitwa MV Angara bwagabweho igitero, avuga ko bwakoreshwaga mu gutwara intwaro.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Zelensky yashimye ingabo n’inzego z’umutekano za Ukraine zagize uruhare muri icyo gikorwa, avuga ko ari kimwe mu bikorwa by’ingirakamaro igihugu cye cyakoze mu guhangana n’u Burusiya.
Yagize ati “Ni igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe na Ukraine mu gusubiza intambara y’u Burusiya. Ndashimira abasirikare b’Urwego rw’Umutekano rwa Ukraine n’abandi bose bo mu Ngabo zacu bagize uruhare mu kugishyira mu bikorwa.”
Yongeyeho ko yahawe amakuru arambuye ku buryo icyo gitero cyateguwe n’uko cyashyizwe mu bikorwa.
Zelensky yashimangiye ko ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine bitazagarukira kuri icyo gitero, avuga ati “Turakomeza ibikorwa byacu mu mazi twagennye.”
Ibi bitero byari byabanje gutangazwa n’ubuyobozi bwa Libya, bwavuze ko drone za Ukraine zarashe ubwato bubiri bwari ku cyambu cya Benghazi, burimo ubw’intambara bw’u Burusiya.
Icyakora, amakuru yatangajwe na Zelensky ku kurohama kwa Merkury no gusenywa kwa kajugujugu ya Ka-27 ntiyari yemezwa n’uruhande rw’u Burusiya.
Ibi bitero bibaye mu gihe intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine muri Gashyantare 2022 ikomeje gukaza umurego, aho impande zombi zigaba ibitero ku bikorwa remezo n’ibikoresho bya gisirikare by’undi.
Kuri uyu wa Mbere kandi, Ukraine yatangaje ko ibitero by’u Burusiya byahitanye nibura abantu 15 mu duce dukikije Umujyi wa Kyiv.
Mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine, ingabo za Ukraine na zo zakajije ibikorwa byo kurasa ibikoresho bya gisirikare n’ibikorwa remezo by’u Burusiya, birimo iby’ingufu n’ubwikorezi.





Ibitekerezo 0