Zelensky yatanze iki cyifuzo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, asaba Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, kumuhuza na Putin kugira ngo baganire ku bibazo byakomeje kudindiza ibiganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Zelensky yavuze ko hari ibibazo bikomeye bidashobora gukemurwa n’intumwa z’ibihugu byombi cyangwa amatsinda y’impuguke, ahubwo bisaba ko abayobozi bakuru bahura bakabifataho ibyemezo.

Yagaragaje ko yifuza ko ibyo biganiro byabera muri Turikiya, bitewe n’umubano mwiza Perezida Erdoğan afitanye na Putin, ushobora gutuma ibiganiro byoroha.

Icyakora, u Burusiya ntibwemeye ko ibyo biganiro bibera muri Turikiya, ahubwo buvuga ko Zelensky ashobora kujya i Moscow niba ashaka kuganira na Putin.

Umujyanama wa Perezida Putin, Yury Ushakov, yabwiye abanyamakuru ko Perezida w’u Burusiya atigeze yanga kuganira na Zelensky, ahubwo ko yiteguye kumwakira i Moscow.

Ati “Arimo kohereza ubutumwa anyuze mu nzira zitandukanye. Niba koko ashaka ibiganiro, afite uburenganzira bwo kuza i Moscow.”

Ku wa Gatandatu, Perezida Erdoğan yakiriye Zelensky i Istanbul, aho baganiriye ku ntambara ikomeje hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Erdoğan yagaragaje impungenge z’uko iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka ku mutekano wo mu Nyanja y’Umukara, asaba impande zihanganye kwirinda ibikorwa bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi.

Yashimangiye ko kongera ubukana bw’intambara no kwibasira amato y’abasivili nta nyungu bifitiye uruhande urwo ari rwo rwose.

Erdoğan yibukije ko ibiganiro by’amahoro byabereye muri Turikiya mu ntangiriro z’intambara byagaragaje ko inzira y’ibiganiro ishobora gutanga umusaruro.

Ibi bibaye mu gihe u Burusiya bwatangaje ko ibiganiro bihuriweho na Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biteganyijwe gusubukurwa i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026.

Biteganyijwe ko ibyo biganiro bizibanda ku bibazo by’umutekano bigomba gukemurwa mu gihe impande zombi zaba zumvikanye ku masezerano y’amahoro.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, ikaba imaze imyaka irenga ine ihitana abantu benshi kandi isenya ibikorwa remezo bitandukanye.