Iyi gahunda yiswe “HH Vision 100.000” igenewe abanyeshuri n’imiryango batishoboye, abageze mu zabukuru, abasirikare n’abantu bafite ubumuga bw’uruhu.
Atangiza iyi gahunda, Perezida Hichilema yavuze ko igamije gufasha abafite ibibazo byo kutabona neza, kubasubiza agaciro no kubafungurira amarembo y’amahirwe.
Ati “Iyi gahunda igamije gufasha abantu kongera kubona, kubasubiza agaciro no gufungurira abaturage bacu amarembo y’amahirwe.”
Perezida Hichilema yavuze ko Abanya-Zambia barenga miliyoni esheshatu bakeneye amadarubindi. Yagaragaje ko umwana umwe muri batanu agorwa no kureba ibyanditse ku kibaho, mu gihe mu bantu bakuru hafi umwe muri batatu afite ikibazo cyo kutabona neza.
Ati “Iki kibazo kitavugwa cyane kimaze igihe kirekire kibangamira uburezi, imibereho n’iterambere ry’igihugu.”
Yasobanuye ko mu mezi ashize iyi gahunda yabanje kugeragezwa mu mashuri no mu bigo bya gisirikare, bigaragaza akamaro ko gufasha abantu kubona indorerwamo z’amaso.
Ati “Iyo abanyeshuri babona neza, biga neza. Iyo abasirikare babona neza, bakora neza inshingano zabo. Kubona ni ubwisanzure. Kubona ni umusaruro.”
Gutanga aya madarubindi bizahera ku banyeshuri n’abasirikare bagaragaye ko bayakeneye mu igerageza ry’iyi gahunda, mbere yo kugera ku bandi bagenewe kuyahabwa.
Hichilema yashimangiye ko amadarubindi agenewe abaturage badafite ubushobozi bwo kuyigurira, agaragaza ko kubafasha kubona neza ari ukubahiriza ubutabera.
Ati “Iki si igikorwa cy’ubugiraneza. Ni ubutabera. Ni ukureba ko nta Munya-Zambia usigara inyuma kubera kutabona neza.”
Yasabye abaturage bose bafite ibibazo byo kutabona neza kwegera ikigo nderabuzima kibegereye kugira ngo bahabwe ibindi bisobanuro kuri iyi gahunda.
Ati “Nta mwana ukwiye kugorwa no kwiga. Nta mukozi ukwiye kugorwa no gushaka imibereho. Kandi nta muntu ugeze mu zabukuru ukwiye kugorwa no kubona neza abo mu muryango we.”






Ibitekerezo 0