Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2026, ubwo Logan Mumford, wari usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, yari arimo gufasha umuturanyi we gusana imodoka.  

Ubwo yari ari munsi y’iyo modoka ayikoraho, icyuma cyari kiyiteruye cyahise cyangirika, imodoka iramugwira. 

Ibiro bya Polisi byo mu gace ka Sevier byatangaje ko umuturanyi wari hafi aho yumvise imodoka igwa, ahita amenyesha inzego z’ubutabazi.

Itsinda ry’abaganga batanga ubutabazi bw’ibanze ryahise ryoherezwa aho impanuka yabereye, ariko mu bari barigize harimo na nyina wa Logan, utari uzi ko ari umuhungu we bagiye gutabara.

Agezeyo, yasanze uwari wagwiriwe n’imodoka yataye ubwenge kandi yakomeretse bikomeye mu mutwe.

Polisi yasobanuye ko uwo mugore yamenye ko ari umuhungu we ari uko yumvise izina rye rivuzwe.

Nubwo yari ahuye n’akaga gakomeye, yakomeje gukora inshingano ze, agerageza uko ashoboye kumutabara.

Umwe mu bakozi b’ubutabazi bakorana na we yavuze ko uwo mugore yagumanye ituze, agakora ibishoboka byose kugira ngo arokore ubuzima bw’umuhungu we.

Yagize ati “Duhugurirwa guhangana n’ibintu umuntu atatekereza ko byabaho.”

Yakomeje avuga ko ibyabaye ari kimwe mu bintu biteye ubwoba kurusha ibindi umubyeyi ashobora guhura na byo.

Nubwo ubutabazi bwatanzwe bwihuse, Logan akajyanwa kwa muganga hakoreshejwe indege ya kajugujugu, yaje kwitaba Imana azize ibikomere yari yagize.

Abamuzi bavuze ko Logan yari umuntu urangwa n’ubugwaneza, wahoraga yiteguye gufasha abandi, nk’uko yari arimo gufasha umuturanyi we ubwo yahuraga n’iyo mpanuka.

Yasize umugore n’abana babiri, umwe w’imyaka itatu n’undi w’umwaka umwe.

Nyuma y’urupfu rwe, hatangijwe igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango yasize, aho kugeza ku wa 24 Ugushyingo 2026 hari hamaze gukusanywa arenga ibihumbi 63 by’amadolari ya Amerika.