Bushby w’imyaka 57 yavuye mu rugo iwabo afite imyaka 29, yiyemeje ko atazongera gukandagira mu Bwongereza atarangije urugendo rwo kuzenguruka Isi.
Ku wa 1 Ugushyingo 1998 ni bwo yatangiriye uru rugendo mu Mujyi wa Punta Arenas, mu Majyepfo ya Chili, afite intego yo kugera mu Mujyi wa Hull mu Bwongereza, aho akomoka, adakoresheje ikinyabiziga.
Uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Bwongereza, yatekerezaga ko uru rugendo ruzamutwara imyaka 10, nyamara yahuye n’imbogamizi zitandukanye zatumye rumara hafi imyaka 30.
Mu rugendo rwe yanyuze mu mashyamba y’inzitane, mu butayu, azamuka imisozi ndetse anyura no mu duce turangwa n’ubukonje bukabije.
Mu 2006, Bushby yambutse agace k’inyanja kazwi nka Bering Strait, gatandukanya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya, agenda ku rubura, mu rugendo rwashyize ubuzima bwe mu kaga.
Yagiye ahura n’imbogamizi zo kubona ibyangombwa bimwemerera kwinjira mu bihugu bitandukanye, ndetse hari ubwo yagiye afungwa, nko muri Panama no mu Burusiya.
Ihungabana ry’ubukungu bw’Isi ryo mu 2008 ndetse n’icyorezo cya COVID-19 na byo biri mu byatumye amara igihe kirekire adakomeza urugendo rwe.
Hari n’aho Bushby byamusabye koga kugira ngo abashe gukomeza urugendo, nko mu Nyanja ya Caspian.
Nubwo yamaze imyaka 28 ataragera mu rugo, Bushby yavuze ko uteranyije igihe yamaze agenda, cyagera ku myaka 15. Ikindi gihe cyagiye gitakara mu gushaka ibyangombwa, amikoro n’ibindi yari akeneye kugira ngo akomeze urugendo rwe.
Ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo yageraga mu Mujyi wa Hull, yakiriwe n’imbaga y’abaturage bari baje kwifatanya na we mu kwishimira ko yageze ku ntego ye.
Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo yageraga mu rugo agahoberana na nyina, Angela Bushby, bari bamaze imyaka 10 batabonana.
Yanabonanye n’umuhungu we w’imyaka 36 ndetse n’umwuzukuru we w’imyaka 12, yabonaga bwa mbere.
Bushby yashimiye abantu bagiye bamufasha mu rugendo rwe, agaragaza ko atari kubasha kugera ku ntego ye iyo batamuba hafi.
Kuri ubu hari gutegurwa filime mbarankuru izagaragaza uko urugendo rw’uyu mugabo rwagenze. Anateganya kuzenguruka mu Bwongereza, agasangiza abantu ubunararibonye yakuye mu myaka 28 yamaze azenguruka Isi.

Karl Bushby yatangiye uru rugendo ari umusore none arusoje ashaje





Ibitekerezo 0