Uyu mugore yasabaga indishyi zingana na miliyari 1,578 z’amashilingi ya Tanzania, ashinja ibyo bitaro uburangare mu kumuvura, bwatumye agira ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Mu mwanzuro wafashwe ku wa 30 Ukwakira 2026, Umucamanza Arnold Kirekiano yatesheje agaciro icyo kirego, agaragaza ko uwo mugore atatanze ibimenyetso bihagije byemeza ko abaganga bamuvuye bagize uburangare cyangwa ko yanduriye VIH mu maraso yatewe.
Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje, uyu mugore yari asanzwe yivuriza mu bitaro bya Kairuki kuva mu 2007.
Muri Werurwe 2022, abaganga bamusanzemo ibibyimba byo muri nyababyeyi bizwi nka fibromes utérins, byari bimugarutseho ku nshuro ya gatatu, maze bamugira inama yo kubagwa kugira ngo bikurwemo.
Yabazwe ku wa 21 Mata 2022, ariko nyuma yo kubagwa aza kugira ibibazo by’ubuzima byafashe amara mato n’amanini. Uyu mugore yavuze ko ibyo bibazo byatumye abaganga bamukuramo igice cy’amara.
Abaganga bamugiriye inama yo kongera kubagwa kugira ngo bakemure ibyo bibazo, ariko arabyanga avuga ko yari yatakaje icyizere yari afitiye ibyo bitaro.
Yasezerewe mu bitaro ku wa 26 Gicurasi 2022, aza kujya mu Buhinde mu ntangiriro za Kamena uwo mwaka, aho yivurije mu bitaro bya Apollo Hospital.
Ibizamini yakorewe muri ibyo bitaro byagaragaje ko yari afite uburwayi buzwi nka péritonite, burangwa no kubyimba kw'agahu gatwikiriye imbere mu nda, ndetse na fistule intestinale, aho mu mara haba haravutse inzira idasanzwe ihuza ibice bitagombye guhuzwa.
Uyu mugore yavuze ko ibizamini by'amaraso yakorewe muri ibyo bitaro byagaragaje ko yari afite virusi itera SIDA.
Nyuma y'ibyo bisubizo, yashinje ibitaro bya Kairuki kuba byaramuteye amaraso yari arimo VIH ubwo yari arimo kuvurirwayo, avuga ko ari yo ntandaro yo kwandura kwe.
Yashinje kandi abaganga bamubaze kutagira ubushishozi buhagije, bigatuma amara ye yangirika, ndetse n'abamwitayeho nyuma yo kubagwa kutamuha ubuvuzi bukwiye.
Yavuze ko bamwe mu baforomo bakoraga mu ishami ryita ku barembye batari bafite amakuru ahagije ku buryo yari yabazwe, ibintu yavuze ko byagize ingaruka ku buvuzi yahawe.
Yasabaga indishyi z'ibyo yatakaje, zirimo amafaranga yakoresheje yivuza, ay'ingendo, ayo yahombye kubera kutabasha gukora, ububabare yagize ndetse n'ayo yari kuzifashisha mu kwivuza mu gihe kiri imbere.
Ibitaro bya Kairuki byahakanye ibyo birego, bivuga ko abaganga babyo bubahirije amabwiriza n'amahame agenga umwuga w'ubuvuzi.
Byasobanuye ko amaraso yatewe uwo mugore yari yaturutse mu kigo cya Leta gishinzwe gutanga amaraso, kizwi nka Damu Salama, kandi ko nta nshingano byari bifite yo kongera kuyapima mbere yo kuyamutera.
Ku bijyanye n'ibibazo yagize nyuma yo kubagwa, ibyo bitaro byavuze ko uburwayi bwe bwari bukomeye kuko zimwe mu ngingo zo mu nda zari zarafatanye, bikaba byarashoboraga gutuma habaho ingorane mu gihe cyo kubagwa.
Byavuze ko uwo mugore yari yarasobanuriwe ingaruka zishoboka mbere yo kwemera kubagwa.
Mu mwanzuro we, Umucamanza Kirekiano yavuze ko uwo mugore atagaragaje ibimenyetso byemeza uko ubuzima bwe bwari buhagaze ku bijyanye na VIH mbere yo kubagwa mu bitaro bya Kairuki.
Yagaragaje kandi ko inyandiko z'ubuvuzi zo mu bitaro bya Apollo Hospital zitagaragaza ko uwo mugore yanduriye VIH mu bitaro bya Kairuki hagati ya tariki ya 21 Mata n'iya 26 Gicurasi 2022.
Urukiko rwagaragaje ko nta buhamya bw'inzobere zigenga mu buvuzi uwo mugore yatanze bwemeza ko abaganga bamuvuye bakoze amakosa cyangwa barenze ku mahame y'umwuga.
Nubwo yari yatangaje ko abaganga bo mu bitaro bya Apollo Hospital bazatanga ubuhamya bumushyigikira, nta n'umwe witabye urukiko.
Ibyo byatumye umucamanza yemeza ko ibirego by'uburangare mu buvuzi no kumwanduza VIH bitashoboye gutangirwa ibimenyetso bihagije.
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cye, rutegeka ko buri ruhande rwiyishyurira amafaranga rwakoresheje mu rubanza.
Icyakora, uru rukiko ntirwagaragaje igihe cyangwa uburyo uyu mugore yanduriyemo VIH, ahubwo rwemeje ko ibimenyetso yatanzwe bitari bihagije kugira ngo ibitaro bya Kairuki biryozwe ubwandu bwe n'ibindi bibazo by'ubuzima yagize.





Ibitekerezo 0