Uyu musore yakatiwe ku wa 30 Ukwakira 2026, nyuma y’amezi arenga atanu afungiwe muri gereza yo mu Mujyi wa Casablanca, ategereje kuburanishwa.
Nk’uko RFI yabitangaje, Mounbir yari yarashyize kuri Instagram ye, ikurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 10, ibishushanyo bitandukanye by’Umwami Mohammed VI.
Bimwe muri byo byamugaragazaga yahinduriwe isura, yambitswe imyambaro itandukanye ndetse hari n’ibyamugaragazaga nk’inyamaswa.
Abayobozi ba Maroc bafashe ibyo bishushanyo nk’ibitesha agaciro umwami, bituma Mounbir atabwa muri yombi muri Kamena 2026.
Urukiko rwamuhamije ibyaha byo gutuka umwami n’abakozi ba Leta, rumukatira igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi 40 by’amadirhamu ya Maroc, ahwanye n’amayero 3.600.
Ingingo ya 179 y’Igitabo cy’Amategeko Ahana ibyaha muri Maroc iteganya igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri ku muntu uhamijwe icyaha cyo gutuka umwami.
Abunganira Mounbir mu mategeko, Farouk Mehdaoui na Soujar Sara, bavuze ko igihano yahawe gikabije, ndetse kibangamiye ubwisanzure mu guhanga ibihangano. Batangaje ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Maroc na ryo ryasabye ko arekurwa.
Mu mpeshyi ya 2026, abantu babarirwa mu magana barimo abanyamakuru, abanyabwenge n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bashyize umukono ku nyandiko isaba ko Mounbir arekurwa, bavuga ko urubanza rwe rubangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.





Ibitekerezo 0