Uyu mugabo yakatiwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, nyuma yo guhamwa n’ibyaha muri Werurwe uwo mwaka. Yashinjwaga gutegura uwo mugambi abisabwe n’umwe mu bagize umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Umucamanza Eric R. Komitee yavuze ko ibyaha Merchant yakoze bikomeye cyane, kuko byari bigamije kwivugana abayobozi bakomeye ba Amerika.
Yagize ati “Nta byaha bikomeye kurusha umugambi wo kwica Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu.”
Nk’uko CBS News yabitangaje, Merchant yari yaragiye muri Amerika gushaka abantu bamufasha gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica abanyapolitiki, kwiba inyandiko mu rugo rw’umwe mu bari bagambiriwe no gutegura imyigaragambyo yari kurangaza abantu nyuma y’ubwicanyi.
Mu bari bagambiriwe harimo Donald Trump, Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika, ndetse na Nikki Haley wahoze ari Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye.
Mu gushyira mu bikorwa uwo mugambi, Merchant yegereye umuntu yizeraga ko ashobora kumufasha, atazi ko yakoreraga inzego z’umutekano za Amerika.
Uwo muntu yamuhuje n’abandi babiri yibwiraga ko ari abicanyi b’abanyamwuga, nyamara bari abakozi ba FBI bihishe umwirondoro wabo. Merchant yabahaye amadolari 5.000 buri wese nk’igice cy’ubwishyu.
Mu rukiko, Merchant yemeye ko yinjijwe muri uwo mugambi n’umwe mu basirikare ba Iran, ariko avuga ko yabikoze kubera gutinya ko umugore we n’umwana we bari muri Iran bashoboraga kugirirwa nabi.
Ubushinjacyaha bwamaganye ibyo bisobanuro, buvuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko umuryango we wari mu kaga.
Iran yo yahakanye ko yigeze gutegura umugambi wo kwica Trump cyangwa abandi bayobozi bakomeye ba Amerika.
Merchant yatawe muri yombi ku wa 12 Nyakanga 2024, umunsi umwe mbere y’uko Trump ageragezwa kwicwa ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Butler muri Pennsylvania.
Nyuma y’isomwa ry’igihano, umunyamategeko we Christopher Neff yatangaje ko batishimiye umwanzuro w’urukiko, bityo bazawujuririra.





Ibitekerezo 0