Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kuva u Rwanda rwava muri uyu muryango, ubuyobozi bwawo bwakomeje gukora ibishoboka byose ngo rwisubireho ku cyemezo rwafashe, ariko rukabyanga kuko impamvu zatumye ruwuvamo zigihari.
Mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2026, Perezidansi ya RDC yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa X, igaragaza ibyemezo bitatu by’ingenzi yavuze ko Perezida Tshisekedi yabashije kugeraho mu nama ya ECCAS.
Kimwe muri ibyo ni icyo yise kwirukana u Rwanda muri uyu muryango, igaragaza ko rutakibarirwa mu bihugu biwugize, ubu bisigaye ari 10.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, yibajije niba Perezidansi ya RDC ikeneye cyane kugaragaza ko yageze ku ntsinzi mu bya dipolomasi, ku buryo isigaye inazihimba.
Yagize ati “Kwirukana u Rwanda muri ECCAS ni kimwe mu byemezo by’ingenzi RDC yabashije kugeraho? Ese Perezidansi ya RDC ikeneye cyane ‘intsinzi mu bya dipolomasi’ ku buryo isigaye inazihimba?”
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye ko kugeza ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ubuyobozi bwa ECCAS bwari bugikora ibishoboka byose ngo bwumvishe u Rwanda ko rukwiye gusubira muri uyu muryango.
Ati “Ese Perezida Tshisekedi yaba atazi ko nyuma y’uko u Rwanda rwivanye muri ECCAS ku wa 7 Kamena 2025, uyu muryango wakoze ibishoboka byose kugeza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, winginga u Rwanda ngo rwisubire ku cyemezo rwafashe?”
“Ku bijyanye n’ibi, twakomeje kubyanga dushikamye kugeza ku munota wa nyuma, kuko impamvu zatumye twivana muri uyu muryango zigihari.”
Minisitiri Nduhungirehe yasabye Perezida Tshisekedi kwirinda gutangaza amakuru y’ibinyoma kandi ukuri kwayo gushobora kumenyekana mu buryo bworoshye.
Ati “Ku bwanjye, Perezida Tshisekedi akwiye kwirinda ibinyoma nk’ibi bishobora kuvumburwa mu buryo bworoshye mu butumwa atangaza.”
Ni ku nshuro ya kabiri mu masaha atarenga 24 Minisitiri Nduhungirehe agize icyo atangaza ku makuru ajyanye n’u Rwanda n’uyu muryango.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, ubwo yasubizaga igitangazamakuru TV5Monde cyari cyatangaje ko ECCAS yemeje ku mugaragaro ko u Rwanda rutakiri umunyamuryango, yagaragaje ko nta gaciro u Rwanda ruha amatangazo y’uyu muryango arushinja.
Yagize ati “Ku ruhande rwacu, itangazo iryo ari ryo ryose rya ECCAS rishinja u Rwanda nta gaciro rifite. Impamvu irumvikana: hashize hafi amezi 18 u Rwanda rwivanye muri uyu muryango RDC yagize igikoresho cyayo.”
U Rwanda rwatangaje ko rwivanye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati ku wa 7 Kamena 2025.
Iki cyemezo cyari gishingiye ku byo u Rwanda rwagaragaje nko kudakurikiza amategeko n’amahame agenga uyu muryango, ndetse no kuwukoresha mu nyungu za politiki za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko impamvu zatumye u Rwanda rufata icyo cyemezo zitarakemuka, ari na yo mpamvu rwakomeje gutera utwatsi ubusabe bwa ECCAS bwo kugira ngo ruyisubiremo.





Ibitekerezo 0