Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, Vance yavuze ko atarafata icyemezo cya nyuma ku hazaza he muri politiki, ariko ko azagifata mu mwaka utaha.

Yagize ati “Sindafata icyemezo. Tuzabimenya mu gihe runaka cy’umwaka utaha.”

Abajijwe n’umunyamakuru Laura Ingraham niba afite igihe yihaye cyo gufata uwo mwanzuro, Vance yavuze ko atihutira gufata icyemezo, ariko ko namara kugifata azagishyiramo imbaraga ze zose.

Ibi abitangaje nyuma y’uko Ishyaka ry’Aba-Républicains rya Perezida Trump ritsinzwe bikomeye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu Ugushyingo 2026.

Abantu ba hafi ya Vance bavuganye na BBC bagaragaje ko ayo matora atahinduye gahunda yari afite yo gufata icyemezo ku kwiyamamaza mu 2028.

Bavuga ko bishoboka cyane ko aziyamamaza, nubwo ashobora gutegereza amezi menshi mbere yo kubitangaza ku mugaragaro.

Vance yatangiye kuvugwa nk’ushobora kuzasimbura Trump ubwo yamuhitagamo ngo baziyamamazanye mu matora yo mu 2024.

Kuva icyo gihe, yakunze gufatwa nk’umwe mu bashobora kuzaragwa umurage wa politiki wa Trump, uzwi nka Make America Great Again (MAGA).

Icyakora, mu gihe yari amaze ku buyobozi, Vance yakunze kwirinda kugaragaza ku mugaragaro umugambi wo kwiyamamariza kuba Perezida.

Mu bandi bayobozi b’Aba-Républicains bavugwa nk’abashobora kwiyamamaza mu 2028 harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Senateri Ted Cruz, Ron DeSantis na Chris Christie.

Trump yakunze gushima Vance na Rubio, ariko ntiyigeze agaragaza uwo azashyigikira muri ayo matora.

Vance yavuze ko intambara Amerika n’Israël batangije kuri Iran muri Gashyantare 2026 yagize ingaruka mbi kuri politiki y’Aba-Républicains, ashimangira ko kuyihagarika no kwita ku bukungu byafasha ishyaka kongera kugirirwa icyizere.

Yavuze ariko ko ibyo bitekerezo bitigeze bituma agirana ikibazo na Trump, ashimangira ko abayobozi bakuru b’ubutegetsi bwa Amerika bahuje imyumvire ku ntambara yo muri Iran.