Uyu mugabo witwa Kedreyon K. Williams w’imyaka 31, wahoze ari umupolisi ndetse akanakora nk’umukorerabushake mu bikorwa byo kuzimya inkongi, yahamijwe ibyaha birimo gufata abana ku ngufu, kubakorera ibikorwa by’urukozasoni no gutunga amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana.
Nk’uko TMZ yabitangaje ku wa 14 Ugushyingo 2026, inteko y’abacamanza yafashe iminota 30 gusa kugira ngo yemeze ko Williams ahamwa n’ibyaha byose yari akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akatirwa igifungo cya burundu ndetse agacibwa udusabo tw’intanga binyuze mu kubagwa.
Umushinjacyaha Tony Clayton wo muri Louisiana, yavuze ko Williams yakoze ibyaha bikomeye byibasira abana, bityo ko akwiriye guhabwa igihano gikomeye.
Clayton yagize ati “Iyo umugabo akoresheje umwana imibonano mpuzabitsina ku gahato, natwe tumwambura ubugabo bwe.”
Umucamanza Kevin Kimball yemeye ubusabe bwo guhana Williams, amukatira gufungwa burundu ndetse ategeka ko akorerwa uburyo bwo kugabanya ubushobozi bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina hakoreshejwe imiti.
Uyu mucamanza yavuze ko ibyaha Williams yakoze biri mu bikomeye kurusha ibindi byo gufata abana ku ngufu yigeze kubona mu gihe amaze mu kazi k’ubucamanza.
Muri Louisiana, itegeko ryashyizweho mu 2008 ryemerera abacamanza gutegeka ko abantu bahamijwe ibyaha bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina bahabwa imiti igabanya irari ry’imibonano mpuzabitsina cyangwa bagacibwa udusabo tw’intanga binyuze mu kubagwa.
Mu 2014, iri tegeko ryaravuguruwe, abacamanza bahabwa ububasha bwo gutegeka ko uwahamwe no guhohotera umwana utarageza ku myaka 13 acibwa udusabo tw’intanga binyuze mu kubagwa.





Ibitekerezo 0