Vance yabigarutseho mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa X, agaragaza ko kwemera uruhare rw’iyo ntambara mu gutsindwa ari byo bikwiye guherwaho mu biganiro ku cyerekezo cy’ishyaka rye.
Ati “Impamvu twatsinzwe ni intambara. Buri wese azi impamvu twatsinzwe. Kandi ikiganiro cyose kivugisha ukuri ku cyerekezo tugomba gufata guhera ubu kigomba guhera aho.”
Itsinzi y’Aba-Démocrates, yabahaye ubwiganze mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe gisigaye cya manda ya Perezida Donald Trump.
Perezida Trump na we yemeye ko intambara yo muri Iran n’izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho biri mu byagize uruhare mu gutsindwa kw’Aba-Républicains muri aya matora.
Mu kiganiro yagiranye na Fox News kuri telefoni, Trump yavuze ko Aba-Démocrates bakoze akazi keza. Ibiro bya Perezida wa Amerika byo byanyujije ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugira buti “Trump aracyari Perezida wanyu.”
Ibyavuye mu matora byari bimaze gutangazwa kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga byagaragazaga ko Aba-Démocrates bafite imyanya 54 muri Sena, naho Aba-Républicains bafite 44. Ibyavuye mu matora yo muri Alaska na Mississippi byari bitaratangazwa.
Mu Mutwe w’Abadepite, Aba-Démocrates bari bamaze kubona imyanya 228, barenze 218, umubare ukenewe kugira ngo ishyaka ryegukane ubwiganze. Aba-Républicains bo bari bafite imyanya 139, mu gihe kubara amajwi byari bigikomeje mu yindi myanya.
Mu matora ya Sena, Aba-Démocrates batsinze no muri Leta zisanzwe zifatwa nk’izishyigikira Aba-Républicains, zirimo Texas, South Carolina na Kansas.
Umuyobozi w’Aba-Démocrates mu Mutwe w’Abadepite, Hakeem Jeffries, yagaragaje ko intsinzi y’ishyaka rye ari iy’Abanyamerika, ayihuza n’amabara atukura, umweru n’ubururu agize ibendera ry’icyo gihugu.
Aya matora yari agamije gutora abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, igizwe na Sena n’Umutwe w’Abadepite. Imyanya yose 435 yo mu Mutwe w’Abadepite ni yo ihatanirwa, mu gihe muri Sena hahatanirwaga 35 mu myanya 100 iyigize.
Abasenateri bagira manda y’imyaka itandatu. Imyanya 65 itaratorerwaga muri aya matora yari isanzwe irimo 34 y’Aba-Démocrates na 31 y’Aba-Républicains.





Ibitekerezo 0