Mu bacamanza 15 baburanishije uru rubanza i La Haye mu Buholandi, icyenda bemeje ko Myanmar yakoze jenoside, batandatu bagira igitekerezo gitandukanye. Nk’uko BBC yabitangaje, ni ubwa mbere urukiko mpuzamahanga rwemeje ko igihugu cyakoze jenoside.
Umucamanza Yuji Iwasawa yavuze ko Myanmar yari ifite umugambi wo kurimbura igice kinini cy’Abarohingya. Yavuze ko iki gihugu cyangije ibimenyetso byinshi, kinananirwa gukora iperereza, gukurikirana no guhana abakoze ibyaha bya jenoside.
Mu 2017, ibikorwa bya gisirikare byo muri Rakhine byahitanye Abarohingya babarirwa mu bihumbi, abandi barenga ibihumbi 700 bahungira muri Bangladesh, igihugu gituranye na Myanmar. Mu kwiregura, Myanmar yahakanye ibirego, ivuga ko ingabo zayo zasubizaga ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Abacamanza icyenda bemeje kandi ko Myanmar itubahirije inshingano yo gukumira jenoside yakozwe n’abantu bari kumwe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu. Ku majwi 14 kuri rimwe, urukiko rwemeje ko Myanmar itashishikarije abantu gukora jenoside mu buryo butaziguye kandi mu ruhame.
Urukiko rwategetse Myanmar guhita ikora iperereza ku bantu bose hari impamvu zumvikana zo gukekaho uruhare mu byaha biteganywa n’Amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside. Rwanayitegetse gutanga ingwate y’uko itazongera kurenga ku nshingano zayo. Abacamanza 14 kuri umwe bemeje ko Myanmar yananiwe gushyiraho amategeko akenewe kugira ngo ibiteganywa n’ayo masezerano byubahirizwe muri icyo gihugu.
Philippe Sands, umwe mu banyamategeko baburaniye Gambia muri uru rubanza, yabwiye BBC ko Myanmar yahawe imyaka ibiri yo kwemerera Abarohingya gusubira mu ngo zabo. Yasobanuye ko inyinshi mu nzu zabo zasenywe, bityo gusubira iwabo nibidashoboka, urukiko ruzasuzuma indishyi bakwiye. Ni na rwo ruzagena ingano yazo n’uburyo zizatangwa.
Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yasabye ko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa. Yahamagariye ibihugu gushyigikira gahunda zo guha indishyi abarokotse jenoside no kubafasha.





Ibitekerezo 0