Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ufite imyaka 71 yabagiwe i Roma ku wa 13 Ukwakira 2026. Biteganyijwe ko azasura Uruguay, Argentine na Pérou mu Ugushyingo, akagera mu mijyi icumi.
Vatikani yatangaje ko Papa ategerezanyije urwo rugendo ibyishimo byinshi n’ishyaka, kandi ko gahunda yarwo izakomeza uko yari yarateguwe.
Papa Léon XIV yagize ati “Ntegereje gusubira ku mugabane nabayemo ibihe byinshi by’ubuzima bwanjye.”
Muri Uruguay azasura umurwa mukuru Montevideo n’indi mijyi, akomereze muri Argentine, aho azagera i Buenos Aires n’ahandi.
Azamara iminsi itandatu muri Pérou, igihugu Abagatolika bagize hafi 76% by’abagituye. Azasura Lima, Chiclayo, Cuzco na Pucallpa.
Arikiyepisikopi wa Lima, Karidinali Castillo, yavuze ko uruzinduko ruzahuza Papa Léon XIV n’urubyiruko, abagore bafasha mu bikorwa byo gutegurira abaturage amafunguro n’abagize imiryango y’abasangwabutaka.
Yagaragaje umubano wihariye Papa Léon XIV afitanye n’abaturage ba Chiclayo, aho yamaze imyaka myinshi atuye. Papa Léon XIV afite n’ubwenegihugu bwa Pérou.
Kiliziya Gatolika yamwohereje muri icyo gihugu nk’umumisiyoneri mu 1985, afite imyaka 30. Yabanje gukorera i Chulucanas mu Ntara ya Piura, mu mwaka wakurikiyeho akomereza i Trujillo.
Mu gihe cy’imyaka igera kuri 30, yagiye akorera muri Amerika no muri Pérou.
Papa Léon XIV yatangaje ubwe iby’ikibyimba cye ku wa 11 Ukwakira, ubwo yasengaga hamwe n’abakirisitu bari ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.
Yabijeje ko cyavumbuwe hakiri kare kandi kitarakwirakwira, ariko abaganga bakamugira inama yo kukibagisha.
Igikorwa cyo kumubaga cyamaze iminota 90. Yasezerewe mu bitaro bya Gemelli ku wa 17 Ukwakira.
Umuganga wamubaze, Stefano Margaritora, yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza, kandi ko nta mpamvu z’ubuvuzi zamubuza gukora urugendo.
Kuva yabagwa, Papa Léon XIV araruhuka, akanagenda asubukura inshingano ze buhoro buhoro, agisha inama abaganga.
Icyakora ku nama zabo, yahagaritse urugendo yari ateganyije kugirira i Assisi ku wa 27 Ukwakira.
Vatikani yavuze ko ashimira abamusengeye n’abamugaragarije urukundo baturutse hirya no hino.






Ibitekerezo 0