Uru rubuga ruzakemura ibibazo by’abajyaga babura umwanya wo kujya kwigurira ibyo bakeneye, abatazi aho amaguriro afite ibyo bakeneye ari, cyangwa se ntibamenye aho bagurira ibikoresho byakoreshejwe, aho bashakira akazi n’ibindi bitandukanye.
CATCHYZ ni urubuga mpuzamahanga rukorera mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Abakoresha uru rubuga kandi bashobora gukoresha indimi enye, zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, n’Ilingala.
Mu bicuruzwa biboneka kuri uru rubuga harimo ibinyabiziga, ibikoresho by’ikoranabuhanga, telefoni zigendanwa, umutungo utimukanwa, imyambaro, inzu zo guturamo, ibitabo, ibikoresho bya siporo n’umuziki, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi, ibiribwa, ibikoresho by’abana. Hananyuraho amatangazo y’abashaka gutanga akazi n’ibindi bitandukanye.
CATCHYZ izaha amahirwe abacuruzi yo kwerekana ibicuruzwa byabo ku bantu baturuka mu bihugu bitandukanye, ku buryo bashobora gukurura abakiliya benshi.
Gukoresha CATCHYZ bisaba kuba ufitemo konti, kandi ukaba unayifiteho ubushobozi bwo kuyicunga, burimo nko guhindura amakuru yawe, amazina, nimero za telefoni, email, umubare w’ibanga, amafoto ndetse n’ibyo ukora.
Gukora ubucuruzi ukoresheje CATCHYZ bikorwa mu buryo butandukanye. Ubwa mbere ni icyiciro cya Premium 20 gikorwa ku bucuruzi buciriritse, aho umuntu yemererwa kwamamaza ibicuruzwa 20.
Hari kandi icyiciro cya Premium 50 gikorwa ku bucuruzi b’amikoro aringaniye, aho bemererwa kwamamaza ibicuruzwa 50.
Hari icyiciro cya Silver, gikorwa ku bucuruzi bugaragara hejuru ku rubuga, hakaba n’icyiciro cya Gold cyo kigenewe ubucuruzi bugaragara inshuro nyinshi, ahantu henshi hatandukanye ku rubuga.
Iyo umaze kugira iguriro kuri CATCHYZ, uba ushobora kubona abagukurikiye n’abo nawe wakurikiye, ibituma ushobora kugenzura uburyo ibicuruzwa byawe bikunzwe, ndetse ukaba ushobora no kongera umukozi (admin) mu iguriro ryawe kugira ngo agufashe mu bucuruzi bwawe.
Kuri CATCHYZ kandi ushobora kuhavuganira n’umukiliya wawe, mukungurana ibitekerezo, ukakira ibibazo n’ibindi bitandukanye.
Kwiyandikisha kuri uru rubuga biroroshye, kuko ushobora guca kuri CATCHYZ ubwayo, cyangwa ugakoresha porogaramu ya telefoni yaba izikoresha Android na iOS.
Abari kwiyandikisha kuri CATCHYZ bashobora no gutsindira telefoni nshyashya yo mu bwoko bwa Tekno Spark 5, iri guhabwa abanyamahirwe babiri batoranyijwe mu biyandikishije buri cyumweru.
Uru rubuga kandi rwemera uburyo bwo kwishyurana bwa Visa, MasterCard, amafaranga agendanwa kohereza amafaranga ndetse n’ikofi.
CATCHYZ ifite n’uburyo bwereka abayigana amaguriro ayiyandikishijeho ari hafi yabo, ibituma ushobora guhitamo ibicuruzwa ushaka hafi yawe.
Hari kandi n’uburyo bwo kungurana ubumenyi, binyuze ku rubuga rwihariye rugenewe gusoma amakuru rwa CATCHYZ.
Kubindi bisobanuro, ushobora kwandikira CATCHYZ kuri Email: [email protected] cyangwa ukabahamagara kuri telefoni +250780606666



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!