Niyigaba yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, akurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi.

Ibi byaha bishingiye ku mashusho yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, agaragaza inyubako z’ishuri riherereye mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, zari zirimo gusenywa, akavuga ko yabonaga icyo gikorwa nk’akarengane. Ubwo iki gikorwa cyo gusenya cyashyirwaga mu bikorwa, Niyigena ashinjwa kuba yarwanyije inzego z’ubuyobozi.

Mu iburanisha ryabanje, Niyigaba yemeye bimwe mu byaha aregwa, abisabira imbabazi, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya.

Yanasabye ko yaburanishwa adafunze, ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzura ko agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo. Yaje kujuririra icyo cyemezo, ariko ubujurire bwe ntibwahabwa agaciro, akomeza gufungwa.

Urubanza rwe rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi ku wa 2 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo, mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.

Icyakora, iburanisha ntiryabaye kubera ko Umushinjacyaha wagombaga gusobanura ibikubiye muri dosiye y’ibyaha Niyigaba akurikiranyweho atabonetse.

Icyo gihe, urukiko rwafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ku wa 23 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo.

Gusa kuri uyu wa Gatanu, mbere y’uko isaha y’iburanisha igera, byagaragaraga ko urubanza rwa Niyigaba rutari ku rutonde rw’imanza zagombaga kuburanishwa uwo munsi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko icyemezo cyo kongera kwimura uru rubanza cyafashwe ku wa 12 Ukwakira 2026, ndetse ababuranyi bakaba bari barabimenyeshejwe, ari na yo mpamvu batigeze bitaba urukiko kuri uyu wa Gatanu.

Impamvu yatumye urubanza rwongera kwimurwa ifitanye isano n’imikorere y’Urukiko Rukuru rwa Kigali, by’umwihariko gahunda yo kugabana imirimo hagati y’abacamanza.

Byagaragaye ko abacamanza bagombaga kuyobora iburanisha batazaboneka ku itariki yari yarateganyijwe, kubera izindi manza bafite mu nshingano.

Ni muri urwo rwego hafashwe icyemezo cyo kwimurira urubanza rwa DC Clement ku wa 16 Ugushyingo 2026, saa tatu za mu gitondo.

Urubanza rwa DC Clement rwongeye kwimurwa