Ni ubwa mbere umuturage w’u Bwongereza yemejweho Ebola kuva icyorezo giheruka cyakwaduka muri RDC. Nk’uko BBC yabitangaje ku wa 5 Ugushyingo 2026, uyu mugabo yamaze gusubizwa iwabo kugira ngo yitabweho.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko uyu mugabo ari umukozi wo mu rwego rw’ubuzima.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko igihugu cye gifite uburyo bwihariye bwo kwita ku bantu banduye indwara z’ibyorezo nka Ebola, kandi ko bwatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Yashimangiye ko ibyago byo kuba iyi ndwara yakwirakwira mu baturage b’u Bwongereza bikiri ku rwego rwo hasi.
Kuva icyorezo cya Ebola cyakwaduka muri RDC muri Gicurasi 2026, hamaze kwemezwa abantu barenga 10.000 banduye, muri bo abarenga 5.000 bakaba barapfuye.
Ni icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu benshi kurusha ibindi byigeze kugaragara muri RDC, aho imibare yo mu mpera z’Ukwakira 2026 yagaragazaga ko 48,6% by’abacyanduye bitabye Imana.
Ubwoko bwa virusi ya Ebola buri gukwirakwira muri RDC ni ubuzwi nka Bundibugyo, bukaba bwaratumye inzego z’ubuzima zongera imbaraga mu gushaka uburyo bwo gukumira ubwandu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko hari inkingo ebyiri nshya ziri gutegurwa kugira ngo zigeragerezwe mu kurwanya ubu bwoko bwa Ebola, mu gihe zaba zemejwe n’inzego z’ubuzima za RDC.
Rumwe muri izo nkingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford ku bufatanye na Serum Institute of India, urundi rukorwa n’ikigo Moderna.
Ebola yandurira mu gukora ku matembabuzi y’umubiri w’uwanduye. Mu bimenyetso byayo harimo umuriro, kuruka no gucibwamo, ndetse ishobora gutera kwangirika kw’ingingo z’umubiri no kuva amaraso imbere mu mubiri.
Uretse RDC, ubwandu bwa Ebola bwanagaragaye muri Kenya, Nigeria na Uganda.





Ibitekerezo 0