Uyu mwana witwa Nevada yagaragaye mu mashusho ababyeyi be bashyize ku mbuga nkoranyambaga acenga bagenzi be akanatsinda ibitego byinshi. Ababyeyi be bavuga ko yakuwe muri ayo marushanwa kubera ko yari umuhanga kurusha abandi bana.

Icyakora, uwateguye amarushanwa yabwiye abapolisi ko uyu mwana yakinaga neza kurusha bagenzi be, ariko ko yanasunikaga abandi bana. Yavuze ko yagerageje kumusaba kubireka, nyuma aza kumusimbuza.

Yavuze ko ababyeyi ba Nevada batangiye kujya impaka nyuma y’uko umwana wabo asimbujwe, bituma ahamagara Polisi kugira ngo ibasabe kuhava. Yanavuze ko yari yiteguye kubasubiza amafaranga bishyuye kugira ngo umwana wabo akine.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’ababyeyi ba Nevada, ariko, nta hantu agaragara asunika cyangwa akora ku bandi bana.

Mama wa Nevada, Martasia Griffin, yabwiye abapolisi ko abandi babyeyi batishimiye ko umuhungu we akina neza. Yavuze ko bari bamushinje kudaha bagenzi be umupira, nyamara na bwo yawubahaga ntibabashe kuwufata.

Ababyeyi ba Nevada bavuze ko bari barishyuye hafi amadorali 300 kugira ngo yitabire ayo marushanwa.

Polisi ya Winter Park yatangaje ko nta muntu watawe muri yombi cyangwa ngo ahatirwe kuva muri pariki yabereyemo umukino. Yavuze ko abagize uwo muryango bayibwiye ko umukino wari warangiye kandi ko bari bagiye gutaha, ikanashimangira ko bakoranye neza n’abapolisi.