Yagaragaje ko ingaruka z’ubwo bucuruzi zikigaragara muri uyu muryango, nubwo atigeze asaba imbabazi mu buryo bweruye nk’uko bamwe bari babyiteze.

Mbere y’iyi nama, hari abari basabye u Bwongereza gusaba imbabazi ku mugaragaro kubera uruhare bwagize mu bucuruzi bw’abacakara.

Minisitiri w’Intebe, Andy Burnham, na we witabiriye inama, yavuze ko ashyigikiye ko u Bwongereza bushobora gusaba imbabazi, ariko ko gutanga indishyi z’amafaranga atari “igisubizo gikwiye”.

Nubwo Umwami atasabye imbabazi zeruye, yagaragaje kwicuza, anemera ko ubwe yarushijeho gusobanukirwa ingaruka z’ubucuruzi bw’abacakara.

Ati “Ubucuruzi bw’abantu bagizwe abacakara bwakorwaga bwambukiranya Atlantique buracyateye urujijo kuri ibi birwa no ku bandi banyamuryango ba Commonwealth yacu. Nk’uko nabivuze mbere, icyo gice giteye isoni cy’amateka cyuzuza umutima wanjye ubwoba, kikantera agahinda gakomeye cyane.”

Charles yavuze ko uko yarushijeho kumva, kwiga no kwitegereza ibyo bibazo, ari ko yarushijeho kwiyemeza gushaka uburyo bwo gukorana mu bufatanye bugezweho, hagamijwe gukosora amakosa yo mu bihe byashize binyuze mu bikorwa bigamije ahazaza.

Yashimangiye ko amateka atari ikintu abantu bahitamo cyangwa bahindura, ahubwo bayaragwa n’abababanjirije batigeze bamenya.

Yavuze ko uwo murage ukubiyemo ibyo abo babanjirije abandi bagezeho n’ibyo bananiwe, ibyiza bakoze ndetse n’amakosa yabo.

Mu ijambo rye yashyize imbere ubufatanye bwo guhangana n’ingaruka z’amateka, agaragaza ko kurushaho gusobanukirwa ibyabaye byamufashije kongera ubushake bwo gushakira hamwe ibisubizo by’ahazaza n’ibindi bihugu bigize uyu muryango wa Commonwealth.

Inama ya CHOGM ihuza abayobozi b’ibihugu 56 buri myaka ibiri, ikabera ahantu hatandukanye muri Commonwealth, umuryango ibihugu byinjiramo ku bushake, ugizwe ahanini n’ibyahoze bikolonijwe n’u Bwongereza.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari biganisha kuri Commonwealth itera imbere.

Umwami Charles III yavuze ko icuruzwa ry'abacakara mu bihugu bigize Common Wealth ari igice giteye isoni cy'amateka