Ibi biri mu masezerano y'ishoramari yashyizweho umukono ku wa 30 Ukwakira 2026, hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), sosiyete Nyarwanda ya Ecofleet Solutions Ltd na Chery Holding Rwanda Ltd.

Aya masezerano ateganya ko Ecofleet Solutions Ltd izagura bisi 300 zikoresha amashanyarazi, zirimo 200 zizateranyirizwa mu Rwanda, mu gihe izindi 100 zizakorerwa mu Bushinwa.

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions Ltd, Aubin Rukera, yatangaje ko bisi 100 za mbere ziteganyijwe kugera mu Rwanda bitarenze Werurwe 2027, mu gihe izindi 200 zizaba zahageze bitarenze Ukuboza 2027.

Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions Ltd, Aubin Rukera, ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa Chery Holding Rwanda Ltd, Mohammed Hady N. Tabriz.

Rukera yavuze ko uyu mushinga utagamije gusa kongera umubare wa bisi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ahubwo unagamije guteza imbere inganda ziteranyiriza imodoka mu Rwanda no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati "Ibi birenze cyane kongera bisi mu mihanda ya Kigali. Ni ugushyiraho ubushobozi n'icyizere ku isoko bikenewe kugira ngo twihutishe ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, dushyigikire iteranyirizwa ry'imodoka imbere mu gihugu, tugabanye imyuka ihumanya ikirere ituruka mu bwikorezi kandi twubake ubushobozi bw'inganda z'u Rwanda."

Yongeyeho ko guhindura urwego rw'ubwikorezi rusange bisaba ubufatanye burambye, amasezerano akomeye ndetse n'ubushobozi bwo guhindura intego z'igihugu ibikorwa bifatika.

Rukera yavuze ko intego nyamukuru y'ubwo bufatanye ari ukubaka urwego rw'ubwikorezi rusange rufite imikorere mizima ndetse rutanga serivisi inoze.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 30 Ukwakira 2026, Rukera yashimangiye ko bisi 300 zikoresha amashanyarazi ziteganyijwe kuba zageze mu Rwanda mu 2027.

Yagaragaje ko amasezerano bagiranye na Chery Holding Rwanda azafasha guteza imbere iteranyirizwa ry'imodoka mu gihugu, inganda n'ubwikorezi budahumanya ikirere.

Rukera yanavuze ko hari gahunda yo gusuzuma uburyo bwo kuzana bisi nini zishobora gutwara abagenzi benshi, zirimo izifite ibice bibiri bihuzwa ndetse n'izifite amagorofa abiri.

Icyakora, yasobanuye ko icyemezo cya nyuma kizaterwa n'isesengura ry'ibijyanye n'ikoranabuhanga, imikorere y'izo bisi n'ubushobozi bw'amafaranga, kugira ngo hatoranywe izikwiriye ubwikorezi rusange bwa Kigali.

Ku rundi ruhande, RDB yatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rw'u Rwanda rwo guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zisukuye.

Uru rwego rwagaragaje ko uruganda ruzateranyiriza imodoka mu Rwanda ruzagira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bw'igihugu mu gukora no guteranya ibinyabiziga.

Uyu mushinga uje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, hagamijwe kugabanya ihumana ry'ikirere no kunoza serivisi z'ubwikorezi rusange, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Aya masezerano y'ishoramari yashyizweho umukono ku wa 30 Ukwakira 2026, hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), sosiyete Nyarwanda ya Ecofleet Solutions Ltd na Chery Holding Rwanda Ltd