Uyu musirikare ufite imyaka 41 yafatiwe hafi ya Gloucester ku wa Kabiri. Amazina ye ntiyatangajwe, ariko akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Londres mu gihe iperereza rigikomeje.
Ishami rya Polisi rirwanya iterabwoba i Londres ryatangaje ko yafashwe hashingiwe ku ngingo ya mbere n’iya gatatu z’itegeko ry’umutekano w’igihugu ryo mu 2023.
Ingingo ya mbere ireba kubona cyangwa gutangaza amakuru arinzwe, naho iya gatatu ikareba gufasha urwego rw’ubutasi rw’ikindi gihugu.
Mu rwego rw’iperereza, abapolisi bari gusaka ahantu habiri muri Gloucestershire. Polisi yavuze ko iri perereza ridafitanye isano n’andi asanzwe akorwa.
BBC yatangaje ko uyu musirikare yakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Imjin Barracks, giherereye muri Innsworth, muri Gloucestershire.
Iki kigo ni icyicaro cy’umutwe wa NATO utabara byihuse, Allied Rapid Reaction Corps (ARRC), kikaba gifite akamaro gakomeye mu bikorwa by’uyu muryango.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Amerika (FBI), Kash Patel, yavuze ko ifatwa rye rifitanye isano n’ibirego by’ubutasi bihangayikishije cyane Amerika n’ibihugu bifatanyije na yo.
Ati “Mu gihe iri perereza rigikomeje, ndashaka gutanga ubutumwa busobanutse: FBI ntizihanganira umuntu wese urenga ku ndahiro yarahiye Amerika, ibikorwa bye bikabangamira umutekano w’igihugu cyacu n’uw’abafatanyabikorwa bacu.”
Vicki Evans, umwe mu bayobozi ba Polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba i Londres, yavuze ko iri fatwa ari ingenzi.
Ati “Ibyo akekwaho birakomeye kandi iperereza ryacu rirakomeje.”
Afungiye ku itegeko ry’umutekano w’igihugu ryo mu 2023, ryemerera Polisi kumufunga iminsi igera kuri 14 itaramushinja ibyaha ku mugaragaro.
Brig Gen Sean Stinchon, uyobora urwego rw’Ingabo za Amerika rushinzwe kurwanya ubutasi, yavuze ko imyitwarire ikekwa kuri uyu musirikare wahawe amakuru akomeye yibutsa ko ibibazo by’umutekano bituruka imbere mu nzego bihari kandi bikomeje.
Yashishikarije umuntu wese utekereza ko yabonye ikintu giteye amakenga kukimenyesha ibiro by’urwego rushinzwe kurwanya ubutasi byo hafi ye.





Ibitekerezo 0