Li Huifang wayoboraga ishuri ry’incuke rya Heshi Peixin riri mu Mujyi wa Tianshui, mu Ntara ya Gansu, yakatiwe gufungwa burundu azira gukora no kugurisha ibiribwa birimo uburozi kandi byangiza ubuzima, nk’uko ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa byabitangaje.

Muri Nyakanga 2025, abanyeshuri n’abakozi 247 bo kuri iryo shuri basanganywe igipimo cya ‘lead’ mu maraso kiri hejuru y’igisanzwe, nyuma y’uko abana batangiye kurwara.

Raporo yakozwe kuri icyo kibazo yagaragaje ko abatetsi bo kuri Heshi Peixin bakoresheje irangi ritemewe gukoreshwa mu biribwa kugira ngo barusheho kunoza isura y’amafunguro, bagamije gukurura abanyeshuri benshi, nubwo ku bipfunyika byaryo hari handitse neza ko ritagenewe kuribwa.

Televiziyo ya Leta, CCTV, cyatangaje ko uretse icyo gihano, Urukiko Rwisumbuye rwa Lanzhou rwategetse ko hafatirwa umutungo bwite wa Li ufite agaciro k’Ama-Yuan 500.000 (angana na miliyoni 110 Frw).

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iryo shuri, Zhi Jinglin, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’Ama-yuan 300,000 (miliyoni 66 Frw).

Abandi bakozi bane bakoraga mu gikoni cy’iryo shuri bakatiwe ibifungo biri hagati y’imyaka itandatu n’umunani, nk’uko ibitangazamakuru bya Leta byabitangaje.

Urukiko rwagaragaje ko abo bane bari barahawe amabwiriza na Li na Zhi yo gushyira ibintu birimo uburozi kandi byangiza ubuzima mu mafunguro yahabwaga abana n’abakozi.

Nyuma, ibipimo byafashwe ku biribwa byagaragaje ko byarimo ‘lead’ irenze inshuro 2000 igipimo ntarengwa cyemewe mu Bushinwa.

Iperereza kuri ubwo burozi ryatangiye nyuma y’uko abana 235 bo mu ishuri ry’incuke rya Heshi Peixin bavuwe nyuma yo kurya amafunguro.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko uburozi bwa lead “bwangiza cyane cyane abana bato” kandi bushobora “kwangiza bikomeye ubwonko n’urwungano rw’imyakura”.

Nyuma, abayobozi basanze abakozi benshi b’inzego z’intara n’ab’ibitaro baragerageje guhishira icyo kibazo, bahindura ibyavuye mu bipimo by’amaraso kandi bakira ruswa bahawe n’umushoramari muri iryo shuri.

Kuva icyo gihe, u Bushinwa bwashyize ahagaragara amabwiriza y’igihugu agenga itangwa ry’amafunguro mu bigo by’amashuri. Mu ngamba zashyizweho harimo ko buri cyiciro gishya cy’ibiribwa cyakirwa kigomba gupimwa, kandi ifarini, umuceri n’amavuta yo guteka bikagurwa gusa ahantu hagenewe kubihahira mu buryo buhuriweho.

Umushinwa yakatiwe burundu kubera kugaburira abanyeshuri ibihumanye