Ibi bibazo byagarutsweho mu mwiherero w’iminsi itatu wahuje abayobozi b’inzego z’ubuforomo n’ububyaza mu bitaro bya Leta, wabereye mu Karere ka Rubavu kuva ku wa 21 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.

Uyu mwiherero wari ugamije gusuzuma ibyagezweho mu guteza imbere umwuga w’ubuforomo n’ububyaza, kuganira ku mbogamizi ziwugaragaramo no gushakira hamwe ibisubizo byarushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Amakuru yatanzwe agaragaza ko umubare munini w’ababyaza mu Rwanda bahembwa umushahara w’ibihumbi 197 Frw ku kwezi.

Umuyobozi w’Abaforomo n’Ababyaza mu Bitaro by’Akarere bya Nyagatare, Bazatsinda Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero wabafashije kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku buryo bwo kunoza imitangire ya serivisi.

Ati “Uyu mwiherero twagize wari mwiza, kuko wadufashije guhura n'abandi bayobozi bo mu bindi bigo by’ubuzima bitandukanye, hari byinshi byiza twabonye ko dukwiye kwigiranaho, twasanze hari bimwe byakemutse ariko hakiri n’ibindi bikeneye gukomeza gushakirwa ibisubizo.”

Yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeje kubangamira abaforomo n’ababyaza ari ugukora amasaha y’ikirenga atishyurwa, bitewe n’uko umubare w’abakozi udahagije ugereranyije n’abarwayi babagana.

Ati “Turacyakora amasaha y’ikirenga akomoka ku kuba umubare wacu udahagije, ugereranyije n'ababa baje batugana, ayo masaha y’ikirenga ntiyishyurwa kandi n’umushahara wacu ntukijyanye n’ibiciro biri ku isoko.”

Umuyobozi w’Abaforomo n’Ababyaza mu Bitaro by’Intara bya Kinihira, Ufitiwabo Angelique, yavuze ko kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi b’inzego z’ubuforomo n’ububyaza bizabafasha gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikigaragara mu mitangire ya serivisi.

Ati “Guhura nk’uku twahuye tukarebera hamwe imbogamizi zikiri muri serivisi y’ubuzima bigiye kudufasha kunoza imitangire ya serivisi.”

Ufitiwabo yagaragaje ko ubuke bw’abakozi mu bigo by’ubuzima butuma abaforomo n’ababyaza bakora amasaha menshi kugira ngo babashe kwita ku barwayi babagana.

Hari ikigo nderabuzima cyakira abarenga ibihumbi 41 gifite abakozi bane gusa

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, Dr. André Gitembagara, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uyu mwuga, hakiri ibibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo bikemuke.

Ati “Ni umwiherero wari ugamije kuganira ku buryo twateza imbere umwuga wacu, twibanze ku kureba ibyagezweho n’uburyo twakomeza gushyiramo imbaraga tugamije kuzamura ireme ry’ubuvuzi.”

Yagaragaje ko umushahara w’abaforomo n’ababyaza umaze igihe kinini utavugururwa, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bikomeje guhinduka.

Yanavuze ko hari ibigo nderabuzima bifite abakozi bake cyane ugereranyije n’umubare w’abaturage bigomba kwitaho, bigatuma abo bakozi bakora amasaha menshi.

Ati ‘‘Twanaganiriye ku bibazo byinshi bibangamiye umwuga wacu nk'icy’umushahara w’umuforomo n’umubyaza utakijyanye n’igihe kandi kimaze igihe kinini, twanaganiriye ku kibazo cy’amasaha menshi bakora nk’aho mu Karere ka Nyagatare hari ikigo nderabuzima (…..) gifite abaganga batatu gusa n’umuyobozi wacyo wa kane kandi kiganwa n’abarenga ibihumbi 41. Bivuze ko nta n’umwe ubasha gutaha. Ni nk’aho bose bagituyemo.”

Dr. Gitembagara yavuze ko uru rugaga ruzakomeza kuganira na Leta ndetse n’izindi nzego bireba, kugira ngo ibibazo bibangamiye imibereho n’imikorere y’abaforomo n’ababyaza bishakirwe ibisubizo birambye.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2016/2017, umuforomo umwe yitaga ku baturage 1.094, mu gihe mu 2021 yitaga ku baturage 1.198. Hari kandi intego yari yarashyizweho yo kugera ku muforomo umwe ku baturage 800 mu 2024.

Mu Rwanda, umwuga w’ubuforomo warushijeho gutezwa imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe mbere yaho amasomo y’ubuforomo yatangwaga ku rwego rwa A2, ubu abifuza kwiga uyu mwuga bashobora gukomeza amashuri kugeza ku rwego rw’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).