Machchhar yashimiwe nk’intwari kubera uruhare yagize mu gukumira ibyago byari byugarije indege yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv mu kwezi gushize. Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko umupilote wungirije yashakaga kuyigusha ku Kibuga cy’Indege cya Ben Gurion, mu gitero cy’ubwiyahuzi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The National aryamye mu bitaro i Abu Dhabi, umutwe n’ukuboko kw’ibumoso bipfutse, Machchhar yavuze ko akubitwa bwa mbere yatekereje ko hari igice cy’indege cyangiritse kikamugwira.
Nyuma yahise amenya ko yagabweho igitero, ibintu byakomeye.
Mu kiganiro cyatangajwe ku wa Gatandatu, yagize ati “Igitekerezo cyakurikiyeho cyari uko nkeneye ko hagira uza kumfasha hano.”
Yavuze ko yahise yikuramo imikandara yari imufashe ku ntebe, agerageza kwikingira uko ashoboye. Yerekanye ukuboko kwakomeretse ubwo yirwanagaho, asobanura ko yakubitwaga mu mutwe.
Ati “Nahise njyana ukuboko ku gafungura umuryango, ntangira gutabaza bagenzi banjye, mpamagara izina rye.”
Yagaragaje ko muri ibyo bihe yari ahangayikishijwe no kubona ubufasha bw’abandi bari mu ndege, mu gihe yakomezaga kwirwanaho kugira ngo ahagarike ibitero yagabwagaho.
Yakomeje ati “Ntekereza ko ari bwo bwa mbere nataye ubwenge.”
Indege yakoraga urugendo FZ1073 yari mu kirere cya Arabie Saoudite ubwo umupilote wungirije yateraga Machchhar akoresheje ishoka igenewe ubutabazi, isanzwe ibikwa mu cyumba cy’abapilote kugira ngo yifashishwe mu bihe bugarijwe n’ibyago.
Ibyabaye byatumye indege imanuka metero 4900, mu masegonda 30. Nyuma uwagabye igitero yarafashwe abandi bapilote babiri bari muri iyo ndege bayigeza ku butaka amahoro muri Arabie Saoudite.
Ukekwaho icyo cyaha ni Umunya-Oman, waje koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ari na ho sosiyete Flydubai ikomoka.
Abashinjacyaha bo muri icyo gihugu bavuze ko iperereza ku byaha ryatangiye ku wa 1 Ukwakira ryagaragaje ko uwo mugambi wahumekewe n’ibitero byagabwe kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 11 Nzeri 2001.
Machchhar yavuze ko yumvise umuryango w’icyumba cy’abapilote ufunguka, hakurikiraho urusaku rwo gutaka hagati ya mugenzi we n’uwamugabagaho igitero.
Yasobanuye ko icyamuteye ubwoba kurusha ibindi ari ukumva igice cy’imbere cy’indege kimanuka cyane, cyerekeza hasi.
Icyo gihe, icyari cyatangiye nk’igitekerezo cy’uko indege yagize ikibazo cyahise gihinduka kumenya ko ubuzima bwe bwari buri mu kaga. Nubwo atari azi niba ararokoka, yavuze ko atigeze yemera gucika intege.



Ibitekerezo 0