Gabriel Perez, wari umaze gukorera muri White House kuva mu 2016, arakekwaho gutega ku magambo Perezida azakoresha mu biganiro bye bikomeye, harimo n’ijambo Perezida wa Amerika ageza ku baturage n’abagize Inteko Ishinga amategeko ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze.
Uru rusimbi rwakorewe kuri Kalshi, urubuga rw’isoko ryo gutegeraho, aho abarukoresha bashobora gutega amafaranga ku bintu bifatika bishobora kuba.
Bivugwa ko Kalshi yahagaritse konti ya Perez mbere y’uko abikuza amafaranga yakoreye muri ibi bikorwa.
Urwo rubuga rwabwiye BBC ko muri Werurwe abasesenguzi barwo babonye ibikorwa bidasanzwe byo gutega, aho abarukoresha bashobora guteka niba umuntu azakoresha amagambo runaka asanzwe, nk’amazina y’ibihugu, amagambo ajyanye n’ubukungu cyangwa intero zo mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Kalshi yagize iti “Amagambo y’abayobozi ba politiki nka Perezida na ba Perezida n’abandi atuma abantu bunguka miliyari z’Amadolari ku masoko y’imari, ku bicuruzwa by’ingufu nka peteroli, ndetse no ku isoko ry’imigabane.”
Ikoresheje amakuru yo kuri konti, iyi sosiyete yasanze nyirayo ari umukozi wa leta ukora kuri ‘teleprompter’ za White House.
Urubuga rwahagaritse amafaranga arenga 90.000$ mbere y’uko abikuzwa.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko Perezida Trump yari azi uwo mukozi ushinzwe ‘teleprompter’ kandi ko Perez atazongera gukorera muri White House.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!