Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Ugushyingo 2026, ashyiraho umubano w’ubutwererane uzwi nka ‘Sister City Agreement’, ugamije gushimangira ubucuti n’imikoranire hagati y’iyo mijyi n’abayituye.
Mu butumwa Umujyi wa Kigali watangaje kuri X, wasobanuye ko ubwo bufatanye buzibanda ku ngendoshuri, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye mu iterambere ry’abaturage, kunoza imitangire ya serivisi no kurengera ibidukikije.
Buzanibanda ku guteza imbere umuco, kubungabunga umurage ndangamuco n’amateka, ndetse n’izindi nzego zifitiye inyungu impande zombi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije, Fulgence Dusabimana, yavuze ko aya masezerano akwiriye kurenga ku gushyirwaho umukono gusa, akabyara amahirwe afatika ku baturage b’imijyi yombi.
Ati “Nimucyo twiyemeze guharanira ko ubu bufatanye butanga umusaruro ufatika, bukurura ishoramari, buhanga imirimo, buteza imbere guhanga udushya kandi bugashimangira umubano mu by’ubukungu n’imibereho hagati y’abaturage bacu.”
Umujyi wa Kigali wagaragaje ko iyi mikoranire ifungura icyiciro gishya cy’ubucuti n’ubufatanye n’uwa St Louis, aho abaturage b’impande zombi bazahabwa umwanya wo gusabana, kungurana ibitekerezo no kwigiranaho.
Umuyobozi w’Umujyi wa St Louis, Cara Spencer, yavuze ko umujyi ayoboye na Kigali bifite byinshi byakwigiranaho, ashima icyerekezo cy’u Rwanda gishyira abaturage ku isonga n’uburyo gishyirwa mu bikorwa.
Ati “St Louis na Kigali bifite byinshi byakwigiranaho. Nk’imijyi ifungura amarembo agana mu gice cyo hagati mu Burengerazuba bwa Amerika no muri Afurika, hari byinshi duhuriyeho. Icyerekezo cy’u Rwanda gishyira abaturage ku isonga n’ubushake bwo kwagura amahirwe mu bukungu birashimishije, ariko kubona icyo cyerekezo gishyirwa mu bikorwa ni byo bitangaje kurushaho.”
Spencer yagaragaje ko ubu bufatanye bushobora kurushaho kwegeranya imijyi yombi no kubaka umubano urambye hagati y’abaturage bayo n’ibigo biyibarizwamo.
Yashimangiye kandi ko ubushobozi n’ubunararibonye imijyi yombi ifite bishobora kubyazwa amahirwe afatika yo kuzamura ubukungu, guteza imbere guhanga udushya no kwihutisha iterambere ry’impande zombi.
‘Sister City’ ni umubano w’ubutwererane uhuza imijyi yo mu bihugu bitandukanye, ugamije guteza imbere ubufatanye bw’abaturage, ibigo n’abayobozi bayo mu bukungu, uburezi n’umuco.
Kigali yabaye umujyi wa 17 winjiye muri iyi gahunda ya St Louis, ndetse iba uwa mbere wongewemo kuva Rosario yo muri Argentine mu 2017. Ni na wo wa kabiri wo muri Afurika, nyuma ya Saint-Louis yo muri Sénégal.











Ibitekerezo 0