Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, rigaragaza ko izo nyubako zemerewe kongera gufungura guhera kuri uyu munsi.
Zirimo Catchup Building i Remera, Isoko rya Gahoromani i Masaka, Real Contractors Workshop i Gikondo, Ntaganzwa House na Eden Tower ziherereye i Nyarugenge.
Umujyi wa Kigali wagize uti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko izi nyubako eshanu zari zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa mu kwirinda inkongi ubu zafunguwe guhera uyu munsi tariki 13 Ugushyingo 2026.”
Ubuyobozi bwasabye abafite inyubako zitarafungurirwa kwihutisha gushyira mu bikorwa ibisabwa kugira ngo na zo zemererwe kongera gukora.
Buti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abasigaye batarafungurirwa ko na bo bakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa mu kwirinda inkongi no gufata amazi yanduye.”
Bwibukije kandi ba nyir’inyubako bose n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bazibungabunga, bagenzura ko zujuje amabwiriza yose yo kwirinda inkongi.
Umujyi wa Kigali wagaragaje ko kubahiriza ayo mabwiriza bigamije kurinda ubuzima n’imitungo by’abatuye muri izo nyubako, abazikoreramo n’abazigana.





Ibitekerezo 0