The Guardian yatangaje ko Muthoni yari yaragiye muri iki gihugu gukora imirimo yo mu rugo no kwita ku bana. Yatewe inda n’Umunyamisiri bari bamaze igihe gito mu rukundo, ariko avuga ko se w’umwana yaje kuva muri icyo gihugu.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko wafashwe mu Ukwakira, Muthoni yavuze ko afite ubwoba bw’uko atazabasha kwihanganira icyo gihano.

Ati “Sinkwiriye gukorerwa ibi.”

Amategeko ya Arabie Saoudite ashingiye kuri Sharia afata imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe nk’icyaha. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abagore ari bo bakunze kwibasirwa kurusha abagabo.

Ikibazo cya Muthoni cyamenyekanye kubera ko yajyanywe ku bitaro, bisabwa kumenyesha inzego zibishinzwe iyo umugore utarashatse ahabyariye.

Ekaterina Porras Sivolobova washinze Do Bold, umuryango uharanira uburenganzira bw’abakozi b’abimukira mu bihugu byo mu Kigobe, yavuze ko abandi bagore babyarira mu ngo kugira ngo batamenyekana.

Ati “Abenshi babyarira mu rugo, ni yo mpamvu batamenyeshwa inzego zibishinzwe.”

Umuyobozi w’agateganyo wa ALQST, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera mu Bwongereza, Maryam Aldossari, yavuze ko Muthoni yari akwiriye gusubizwa muri Kenya aho guhanwa.

Yagaragaje ko iki gihano kinyuranye n’ishusho Arabie Saoudite igerageza kwerekana nk’igihugu kirimo kuvugurura imikorere no kongerera abagore ubushobozi.

Muri Mata 2020, Arabie Saoudite yatangaje ivugurura ryo gukuraho igihano cyo gukubitwa. Icyakora, ALQST ivuga ko ryarebaga gusa ibyaha abacamanza bafite ububasha bwo kugenera ibihano. Gukubitwa byakomeje gushoboka ku byaha bimwe bifite ibihano biteganywa n’amategeko ya kisilamu, birimo kunywa inzoga n’ubusambanyi.

Iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’isubikwa ry’uruzinduko Reem Alsalem, impuguke yigenga ya Loni ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, yari ateganyije muri icyo gihugu. Yavuze ko azakomeza gukurikirana ibibazo nk’ibi akoresheje inzira zemewe.