Martine yakomerekeye mu gitero cy’amasasu cyahitanye umugabo we, ubwo bari mu rugo rwabo mu Murwa Mukuru Port-au-Prince.

Haïti iheruka gukora amatora mu 2016. Kuva icyo gihe, iki gihugu cyakomeje kurangwa n’umutekano muke n’urugomo rw’imitwe y’amabandi.

Amatora yari ateganyijwe mu Ukuboza, ariko mu kwezi gushize yimurirwa muri Nyakanga kubera umutekano muke ukomeje kwibasira iki gihugu.

Martine ntaragira icyo atangaza ku kwiyamamaza kwe, ariko ku Cyumweru urubuga rw’akanama gashinzwe amatora rwagaragaje ko yiyandikishije.

Mu cyumweru gishize, yanditse kuri X ati “Haïti izongera kwihagararaho, kuko politiki ikeneye gukorwa mu buryo butandukanye.”

Abakandida 33 ni bo bamaze kwiyandikisha muri aya matora. Barimo Michel Martelly na Jocelerme Privert bahoze bayobora iki gihugu, Claude Joseph wahoze ari Minisitiri w’Intebe na Dominique Dupuy wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Jovenel Moïse yayoboye Haïti kuva mu 2017 kugeza yishwe arasiwe iwe muri Nyakanga 2021. Abakekwaho kumwica ni itsinda ry’abacanshuro ryari ryiganjemo abo muri Colombia.

Muri icyo gitero, Martine yakomeretse bikomeye arashwe, ajyanwa kuvurirwa mu bitaro byo muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2024, yashinjwe ibyaha bifitanye isano n’iyicwa ry’umugabo we, ariko ibyo birego bivanwaho umwaka ushize.

Iyicwa rya Jovenel wari ufite imyaka 53 ryashenguye iki gihugu, abaturage benshi batangazwa n’uburyo yishwe bitagoranye.

Abantu 30 bamaze gushinjwa uruhare muri ubwo bwicanyi. Muri Nzeri, abantu 18 bajyanywe n’indege bavuye muri Haïti berekeza muri Florida, kugira ngo baburanishwe ku ruhare bakekwaho muri ubwo bwicanyi.

Kuva Moïse yakwicwa, Haïti yakomeje kwibasirwa n’urugomo rw’imitwe y’amabandi. Iki kibazo cy’umutekano ni na cyo cyatumye gahunda y’amatora yimurwa, abaturage bakazategereza Nyakanga 2027 kugira ngo batore umukuru w’igihugu.

Ibiro bya Loni muri Haïti byatangaje ko nibura abantu 1408 bishwe, abandi 656 bagakomereka hagati ya Mata na Kamena uyu mwaka.

Martine Moïse, umugore wa Jovenel Moïse wahoze ari Perezida wa Haïti agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu