Lt Gen Waidi Shaibu yatangiye uru ruzinduko ku wa 18 Ukwakira 2026, rukaba ruteganyijwe gusozwa ku wa 23 Ukwakira 2026.
Ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira, uyu muyobozi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu.
Yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, nyuma abonana n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zijyanye n’igisirikare n’umutekano, hagamijwe guteza imbere inyungu zihuriweho.
Nyuma y’ibiganiro, Lt Gen Waidi Shaibu yabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rugamije gukomeza guteza imbere umubano wa gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria.
Ati “Nk’umusaruro w’ibiganiro by’uyu munsi, twiyemeje kurushaho gushimangira ingamba z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye atandukanye asanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa, guhererekanya abarimu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.”
Ibi biganiro byagaragaje ubushake bw'impande zombi bwo gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye asanzweho, by'umwihariko mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw'abasirikare binyuze mu mahugurwa no gusangira ubunararibonye.
Mu bindi bikorwa byaranze uru ruzinduko, Lt Gen Waidi Shaibu n’itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Banasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, aho hagaragazwa amateka y’urugamba Ingabo za RPA zarwanye zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Nigeria, by’umwihariko mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare no mu zindi nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.






Ibitekerezo 0