Ubuyobozi bw’u Burusiya bwavuze ko ingabo zabwo zirinda ikirere zahanuye drones 1336 za Ukraine mu turere 16 tw’igihugu.
Iyi mibare yatangajwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 irenze iy’igitero cyo ku wa 29 Ukwakira, ubwo hari habaruwe drones 1254, ari cyo cyari gifite umubare munini kurusha ibindi.
Iki gitero kiri mu ruhererekane rw’ibitero bya drones Ukraine ikomeje kongera, haba mu bunini bwabyo no mu nshuro bigabwamo, kuva mu mpeshyi kugeza mu gihe cy’umuhindo.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko zimwe muri izo drones zahanuwe hejuru ya Crimea, agace kinjira mu Nyanja y’Umukara, u Burusiya bwafashe kuri Ukraine bukakiyomekaho mu 2014.
Izindi drones zahanuwe hejuru y’amazi y’Inyanja ya Azov n’ay’Inyanja y’Umukara, nk’uko iyi minisiteri yakomeje ibitangaza.
Guverineri wa Crimea ushyigikiwe n’u Burusiya, Sergei Aksyonov, yavuze ko Ukraine yanagabye igitero ku kiraro cy’ingenzi kinyuraho imodoka na gari ya moshi.
Iki kiraro gihuza Crimea n’akarere ka Krasnodar ko mu majyepfo y’u Burusiya, kikaba gifite akamaro gakomeye mu ngendo hagati y’ibyo bice.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byatangaje ko ibyangiritse kuri icyo kiraro ari bike.
Minisiteri ishinzwe Ubwikorezi yavuze ko urujya n’uruza rw’imodoka rwahagaritswe by’agateganyo kugira ngo hasanwe ibyangiritse, ariko ingendo za gari ya moshi zo zikomeza nk’uko bisanzwe.
Ukraine kandi yakajije ibitero ku nganda zitunganya peteroli zo mu Burusiya kuva mu mpera z’Ukwakira.
Ni ibitero byibasiye ibikorwa byo gutunganya peteroli, mu gihe ibindi bya drones byageze mu turere dutandukanye tw’u Burusiya.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ku Cyumweru nijoro ko ibyo bitero byahagaritse ubushobozi burenga kimwe cya kabiri cy’ubwo u Burusiya bufite bwo gutunganya peteroli.
Icyakora, ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko bitashoboye guhita bigenzura ayo makuru mu buryo bwigenga.






Ibitekerezo 0