Muri ibyo bitero, abantu batandatu biciwe i Kyiv, mu gihe abandi babiri baguye mu gitero cyagabwe aho gariyamoshi zihagarara mu Mujyi wa Lviv, mu Burengerazuba bwa Ukraine.

Missile ballistic zarashwe ku biraro bitatu byambukiranya Umugezi wa Dnipro, bisanzwe bifasha abaturage ba Kyiv kugenderana hagati y’ibice bitandukanye by’umujyi.

Ibyo biraro birimo Podilsko-Voskresensky, Darnytskyi na Southern, byahise bifungwa, bituma ingendo zirushaho kugorana.

Umuyobozi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yasabye abaturage kwirinda kwinjira mu mujyi bakoresheje imodoka zabo bwite, keretse bibaye ngombwa cyane.

Ibi bitero byagabwe nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin yari yatangaje ko u Burusiya buzihorera ku gitero Ukraine yagabye ku kiraro cya Crimea, gihuza u Burusiya n’umwigimbakirwa bwigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga mu 2014.

Kuva icyo gihe, u Burusiya bwakoresheje Crimea mu kubika abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare no kugeza ingabo ku rugamba.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko umugambi wo guca intege ubwirinzi bw’icyo kiraro no kugisenya igice wari umaze ibyumweru utegurwa.

Putin wafunguye icyo kiraro mu 2019, yavuze ko kwihorera k’u Burusiya kuzababaza Ukraine kurushaho.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyatangaje ko u Burusiya bwakoresheje misile hafi 100 na drones zigera kuri 400 muri ibyo bitero byibasiye intara icyenda.

Yuriy Ignat, ushinzwe itumanaho muri icyo gisirikare, yavuze ko ari bimwe mu bitero bikomeye cyane kuva intambara yatangira mu 2022.

Minisitiri w’Intebe Serhiy Koretsky yatangaje ko abantu 28 bakomeretse, ndetse ibitaro byakira indembe i Kharkiv na byo bigabwaho igitero.

Umuyobozi wa Lviv, Andriy Sadovyi, yemeje ko abantu babiri biciwe kuri gare ya Sknyliv, anagaragaza ifoto y’ahacururizwaga amatike hangijwe bikomeye.