Ku wa Gatatu, Bolsonaro yatangaje ko ari we Perezida watowe byemewe, anavuga nta bimenyetso atanze ko amatora yo ku Cyumweru yaranzwe n’uburiganya. Imibare igaragaza ko yatsinzwe na Perezida Luiz Inacio Lula da Silva amurusha amajwi arenga miliyoni enye.

Nyuma y’isaha imwe, yasibye iyo baruwa, ashyiraho indi yasimbuje amagambo “Perezida watowe” n’“umuyobozi wa Brésil”.

Paulo Figueiredo, utegura ibiganiro bya podcast, yavuze ko ibaruwa yari yateguwe mu mbere, yongerwamo ibitekerezo.

Figueiredo usanzwe avugira umuryango wa Bolsonaro muri Amerika nubwo atabifitiye inshingano, yavuze ko Eduardo Bolsonaro, murumuna wa Flavio wahoze ari umudepite, yifashishije ChatGPT kugira ngo ayitunganye.

Yavuze ko iyi porogaramu yashyizemo ikirango cya kera cya Brésil, inakoresha umushinga wa mbere w’ibaruwa, warimo ko Flavio ari we Perezida watowe.

Nk’uko yabisobanuye kuri X, amakosa yabonetse nyuma y’uko yari amaze koherereza abanyamakuru iyo baruwa.

Figueiredo yavuze ko Bolsonaro yahisemo gukoresha ijambo “umuyobozi” kubera impamvu z’amategeko n’iz’imyitwarire. Yongeyeho ko ababigizemo uruhare babonye ayo makosa asekeje, kandi ko kuyakosora nta kintu gikomeye byari bivuze.

OpenAI n’abashinzwe itangazamakuru ba Bolsonaro ntibahise basubiza ubusabe bwa Reuters bwo kugira icyo babivugaho 

Figueiredo yashimangiye ko Bolsonaro akomeje kutemera ibyavuye mu matora, avuga ko azakomeza guharanira kugarura demokarasi muri Brésil.

Uyu musenateri yageze i Miami ku wa Gatatu, avuye muri Brésil, aho yanze kubahiriza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyamusabaga gutanga pasiporo ze.

Icyo cyemezo kijyanye n’iperereza ku byaha akekwaho byo guhisha inkomoko y’amafaranga, ibyo ahakana.

Kwiyita umuyobozi wemewe w’igihugu ntibyashyigikiwe n’abantu bakomeye mu ruhande rwe rwa politiki, bituma arushaho kwigizwayo.

Intsinzi ya Lula yemejwe n’urukiko rushinzwe amatora, abayobozi bo ku Isi, indorerezi mpuzamahanga ndetse n’ishyaka rya Bolsonaro ubwe.

Ibaruwa yanditswe na ChatGPT yise Bolsonaro Perezida watowe, ariko nyuma barayisiba bisimbuzwa umuyobozi wa Brezil