Umuryango wa Mugumya n’abamushyigikiye bavuga ko batari bazi aho aherereye kuva muri Kanama 2025, ubwo abantu bitwaje intwaro bamuvanaga muri hoteli. Ingabo za Uganda zari zarahakanye ko zimufunze.
Nk’uko Reuters yabitangaje, mu itangazo ryasohowe n’Ingabo za Uganda, Mugumya n’abasirikare babiri bashinjwa ubugambanyi n’ibindi byaha bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Bose uko ari batatu bashinjwa gukorera inama mu bice bitandukanye bya Uganda. Ingabo zivuga ko muri izo nama Mugumya “yasabye abasirikare kumushyigikira kugira ngo habeho imikoranire n’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), urwanya Leta ya Uganda.”
Mugumya n’abo basirikare babiri bahakanye ibyo bashinjwa. Ingabo zatangaje ko urukiko rwategetse ko bafungwa by’agateganyo, buri wese ajyanwa muri gereza itandukanye n’iy’undi i Kampala.
ADF ni umutwe w’inyeshyamba z’Abayisilamu ukomoka muri Uganda. Ufite ibirindiro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ugaba ibitero rimwe na rimwe muri icyo gihugu no muri Uganda.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bari bamaze igihe basaba ko Mugumya arekurwa. Ku wa 2 Ukwakira, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yanditse ku rubuga rwa X ko Mugumya ari mu maboko ye. Ntiyasobanuye impamvu yari afunzwe.





Ibitekerezo 0