Gen Muhoozi yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, agaragaza ubufatanye n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Uganda n’u Rwanda ni impanga ebyiri zihora zifatanya kurwanya abanzi bazo.”

Ubu butumwa yabutanze nyuma y’amasaha make agaragaje ko yubaha cyane Perezida Paul Kagame, amushyira mu bantu afata nk’ab’ingenzi mu buzima bwe nyuma y’ababyeyi be.

Mu butumwa bwo ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, yagize ati “Nyuma ya data na mama, nta wundi muntu ukomeye kuri njye kurusha data wacu, Afande Paul Kagame. Imana imuhe umugisha.”

Si ubwa mbere Gen Muhoozi agaragaje ko afata Perezida Kagame nk’umuntu w’ingenzi kuri we, ndetse akagaragaza ko ashyigikiye umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Amagambo ye aje mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke.

Gen Muhoozi yaburiye FDLR

Mbere yo gutangaza ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’impanga, Gen Muhoozi yari yanditse ubundi butumwa aburira umutwe wa FDLR  kubera kwica abaturage bo mu gace ka Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu butumwa yashyize kuri X ku mugoroba wo ku wa 23 Ugushyingo 2026, yagize ati “Abantu bitwa Interahamwe/FDLR bamaze iminsi bica abaturage bacu mu gace ka Walikale. Ibyo ni ugutangaza intambara. Tuzabahiga.”

FDLR ni umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka myinshi ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko uwo mutwe ubangamiye umutekano warwo, runasaba ko usenywa burundu.

Kuba Gen Muhoozi yahuje ubutumwa bwo kwamagana FDLR n’ubundi bushimangira umubano w’u Rwanda na Uganda bishobora kugaragaza uko abona akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.

U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, ubucuruzi n’ubufatanye mu by’umutekano, nubwo wigeze kuzamo ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa mu 2019, ukongera gufungurwa mu 2022.

Gen Muhoozi yagize uruhare mu biganiro byabanjirije ifungurwa ry’uwo mupaka, binyuze mu ngendo yagiriye i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida Kagame.