Uyu mugore ni we muntu wa mbere wemejweho Ebola muri Nigeria kuva iki cyorezo cyakongera kwaduka muri Afurika y’Iburasirazuba muri Gicurasi 2026.
Minisitiri w’Ubuzima wa Nigeria, Muhammad Ali Pate, yatangaje ko uyu mugore, ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye i Abuja, yari amaze ibyumweru bibiri n’igice i Kampala mu kiruhuko.
Yasobanuye ko uyu mugore yasubiye muri Nigeria ku wa 3 Ukwakira 2026, anyuze i Addis Abeba muri Ethiopia, aho yamaze amasaha abiri mbere yo gukomeza urugendo.
Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Dr Jean Kaseya, yavuze ko uyu mugore yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ku wa 6 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu ageze muri Nigeria.
Yabanje kujya kwivuza mu bitaro byigenga akeka ko arwaye malaria, nyuma ajya mu bindi bitaro, aho yaje kwakirwa ku wa 11 Ukwakira.
Ubwo ubuzima bwe bwakomezaga kuzamba, inzego z’ubuzima zabimenyeshejwe ku wa 19 Ukwakira, maze ku munsi wakurikiyeho ibizamini bitatu bya laboratwari byemeza ko yanduye Ebola.
Icyakora, Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yari yabanje gutangaza amakuru anyuranye n’aya Nigeria, ivuga ko uyu mugore ari Umunya-Nigeria wari waragiye muri RDC mu bikorwa by’ubucuruzi, akaba yaranyuze muri Uganda gusa akomeza urugendo.
Uganda yashimangiye ko kuba uyu mugore yaranyuze ku butaka bwayo bidasobanuye ko ari ho yanduriye Ebola, inavuga ko nta murwayi mushya w’iki cyorezo wari uhari muri icyo gihugu.
Nubwo hari uku kutavuga rumwe, Minisitiri Pate yavuze ko Nigeria iri gukorana na Uganda, Ethiopia na Africa CDC kugira ngo hamenyekane neza ingendo uyu mugore yakoze n’aho ashobora kuba yaranduriye.
Dr Kaseya na we yasabye ibihugu bya Afurika guhanahana amakuru kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ubwandu, bityo hafatwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.
Hagati aho, Nigeria yatangaje ko imaze kumenya abantu 44 bahuye n’uyu mugore, bose bakaba bashyizwe mu kato kugira ngo bakurikiranwe. Kugeza ubu nta n'umwe muri bo wari wagaragaje ibimenyetso by’uburwayi.
Minisitiri Pate yavuze ko ubuzima bw’uyu mugore bugenda bumera neza, ndetse ko kuva yasubira muri Nigeria atigeze ava mu Mujyi wa Abuja.
Iki kibazo kibaye mu gihe Ebola imaze guhitana nibura abantu 4.600 muri RDC kuva muri Gicurasi 2026, aho abanduye barenga 9.500.
Uganda yari na yo yagaragayemo iki cyorezo, ariko muri Kanama itangaza ko yagitsinze, nyuma y’uko umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.
Kenya na yo imaze kwemeza abantu nibura icyenda banduye Ebola.
Nigeria iheruka guhangana n’icyorezo cya Ebola mu 2014, ubwo abantu 20 bacyanduraga, umunani muri bo bakahasiga ubuzima.






Ibitekerezo 0