Ibi byatangajwe ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu nama yahuje Uganda Airlines n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’ingendo, yabereye muri Kigali Serena Hotel.
Iyo nama yateguwe ku bufatanye bwa Uganda Airlines, Ambasade ya Uganda mu Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo muri Uganda (Uganda Tourism Board).
Yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitegura ingendo, abakora mu bukerarugendo n’abandi bafatanyabikorwa, baganira ku buryo ingendo nshya z’indege zizafasha guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.
Uganda Airlines yatangaje ko indege zayo zizajya zikora ingendo hagati ya Kigali na Entebbe buri munsi, aho biteganyijwe ko zimwe zizajya zihaguruka mu gitondo, izindi mu masaha ya mbere ya nyuma ya saa sita.
Iyi sosiyete ivuga ko izo ngendo zizorohereza abagenzi bifuza kujya muri Uganda, ariko zikanafasha abava mu Rwanda gukomeza ingendo berekeza mu bindi bihugu binyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.
Binyuze kuri icyo kibuga, Uganda Airlines iteganya guhuza abagenzi baturutse mu Rwanda n’ibyerekezo birenga 18 byo muri Afurika, Aziya, u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Muri ibyo byerekezo harimo Londres mu Bwongereza, Mumbai mu Buhinde, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Lagos muri Nigeria, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Nairobi na Mombasa muri Kenya, Kinshasa muri RDC, Dar es Salaam na Zanzibar muri Tanzania, Lusaka muri Zambia, Harare muri Zimbabwe, Bujumbura mu Burundi, Mogadishu muri Somalia, Juba muri Sudani y’Epfo na Accra muri Ghana.
Umujyanama muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Michael Bulwaka, yavuze ko izi ngendo zije gushimangira umubano umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Uganda n’u Rwanda bifitanye umubano umaze igihe ushingiye ku mateka, umuco, imibereho myiza n’ubukungu. Ibihugu byacu ntibihuzwa gusa no kuba bituranye, ahubwo binahuzwa n’amasano akomeye y’imiryango, inyungu duhuriyeho, amahirwe y’ubucuruzi n’icyerekezo dusangiye cy’iterambere.”
Bulwaka yavuze ko koroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi bizongera amahirwe mu bucuruzi, ubukerarugendo, uburezi n’imikoranire yo mu karere.
Yashishikarije ibigo byo mu Rwanda bitegura ingendo kubyaza umusaruro iyi serivisi nshya, binyuze mu gutegura gahunda nshya z’ingendo no kwagura ibikorwa byabyo.
Uganda Airlines ivuga ko itaje guhangana na RwandAir
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe mu bibazo byagarutsweho ni uburyo Uganda Airlines izitwara ku isoko ry’u Rwanda, risanzwe rikoreramo sosiyete y’igihugu y’indege ya RwandAir.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Ubucuruzi muri Uganda Airlines, Shakila Rahim Lamar, yavuze ko intego yabo atari uguhangana na RwandAir, ahubwo ari ukunganira serivisi zayo no kurushaho koroshya ingendo muri Afurika.
Yasobanuye ko kwinjira ku isoko ry’u Rwanda biri muri gahunda yo kongera ibyerekezo bihuza ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), no guha abagenzi amahitamo menshi.
Shakila yanatangaje ko Uganda Airlines iteganya kongera indege mu zo isanganywe, bikazayifasha kwagura ibikorwa byayo no gufungura ibyerekezo bishya.
Ati “Indege nyinshi, ibyerekezo byinshi, Afurika irushaho guhuzwa.”
Ku ruhande rw’abakora mu bukerarugendo mu Rwanda, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo Bitegura Ingendo n’Ubukerarugendo mu Rwanda (Rwanda Tour and Travel Association), Nadia Keza, yagaragaje ko izi ngendo nshya ari amahirwe yo kwagura ubucuruzi no kugera ku masoko mashya.
Yavuze ko imikoranire hagati y’ibigo byo mu Rwanda n’ibyo muri Uganda izafasha gutegura ingendo zihuriweho, kongera umubare w’abakerarugendo no koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko ingendo nshya za Uganda Airlines zizagira uruhare mu koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko ku bashoramari, abacuruzi n’abakerarugendo bifuza gukorera ingendo hagati y’ibihugu byombi.
Uganda Airlines isanzwe ikorera ingendo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku yindi migabane, aho ikomeje gahunda yo kwagura ibikorwa byayo no kongera ibyerekezo.





Ibitekerezo 0