Yabigarutseho mu Nteko Rusange yo ku wa 27 Ukwakira 2026, avuga ko bigaragaza icyizere gikomeje kugabanyuka hagati y’abantu, urwangano rushingiye kuri politiki n’ihohoterwa ryo mu matora.
Ati “Uyu munsi mu gihugu hari ubwoba bwo kurogana. Abantu ntibakirira mu birori, ndetse na hano mu Nteko Ishinga Amategeko. Mutanga ibiribwa byoroheje muri komisiyo, ntihagire ubikoraho kuko batekereza ko bagiye kurogwa.”
Bamwe mu badepite bamuciye mu ijambo, ariko ashimangira ko izo mpungenge zihari, avuga ko n’abamuvuguruza ubwabo batanywa amazi baherewe mu birori.
Nambooze ntiyatanze ingero zihariye z’abantu barozwe cyangwa ibimenyetso by’uko hari uwaherewe uburozi mu Nteko. Ahubwo yagaragazaga ubwoba no kwishishanya avuga ko bikomeje kwiyongera.
Si ubwa mbere izi mpungenge zivuzwe muri Uganda. Mu 2015, Gen David Sejusa wahoze ahuza ibikorwa by’inzego z’ubutasi yavuze ko bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo n’aba Leta bitwazaga sambusa zabo mu nama batinya kurogwa.
Muri Mata 2022, hari amakuru y’uko abadepite birindaga gufatira amafunguro muri restaurant y’Inteko. Ubuyobozi bwayo bwarabihakanye, buvuga ko ingamba zihagije z’umutekano zari zihari.
Uyu mudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya NUP yavuze ko amacakubiri ya politiki yageze no mu mibanire, mu mihango yo gushyingura no mu gusura imfungwa za politiki.
Ibiganiro byakurikiye icyifuzo cya Visi Perezida w’Inteko, Thomas Tayebwa, cyo gushyiraho komisiyo y’ubwiyunge ihuza amashyaka, nyuma y’amakuru y’uko Depite Herbert Kinobere yirukanywe n’abari mu muhango wo gushyingura Charles Matovu wahoze ari umudepite.
Nambooze yanenze ko Inteko itaganiriye ku ihohoterwa ryo mu matora rusange yo muri Mutarama 2026 nk’uko yari yarabyemeye.
Yasabye Leta gukemura intandaro y’umwuka mubi wa politiki, aho kugarukira ku bwiyunge mu Nteko gusa.
Ati “Nk’igihugu, twicaye ku gisasu gitegereje igihe nyakuri cyo guturika.”






Ibitekerezo 0