Ishyirahamwe ry’Abacuruzi bo mu Mujyi wa Kampala, KACITA, ryasabye abacuruzi gufunga amaduka nyuma y’uko ibiganiro n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Uganda, URA, binaniranye.
Mu itangazo rigira riti “Dushyize hamwe turakomera. Ni ubu cyangwa ntibizashoboka. Ubucuruzi bwacu bugomba gukomeza kubaho.”
Inama yo ku wa 10 Ugushyingo yagombaga kwiga ku misoro y’imyenda, gutinda gukura ibicuruzwa muri gasutamo, ishyirwa mu bikorwa rya EFRIS n’impinduka mu buryo bwo gusohora imizigo, yarahagaze.
URA yavuze ko hari abantu bahawe amafaranga yo kurogoya inama no gushishikariza abandi kwigaragambya. Yari yasabye abayitabiriye gutanga telefoni zabo mbere yo kwinjira, bituma bamwe bigendera. Yasezeranyije gutegura indi nama.
Abacuruzi bavuga ko gutinda kubona ibicuruzwa, amafaranga menshi yo kubibika, imisoro ikabije n’inzira ndende z’ubuyobozi bituma bafunga ibikorwa.
Banenga isimburwa rya systeme ya PB4 na WT8, bavuga ko ryongereye ikiguzi n’ubukererwe. Binubira kandi imisoro ku bicuruzwa biva muri Kenya na Tanzania, gufatira amakamyo kubera ibisabwa na EFRIS n’amabwiriza abangamira abatumiza ibicuruzwa bike babihuriza hamwe.
Umunyamabanga ushinzwe Ikigega cya Leta, Ramathan Ggoobi, yavuze ko ibicuruzwa bidashobora kumara amezi umunani i Nakawa keretse hari ikibazo cy’imisoro cyangwa kutubahiriza ibisabwa.
Yasabye abafite ibimenyetso by’uko URA yabakerereje kandi barishyuye byose kubitanga, abasezeranya kubikurikirana.
URA ivuga ko impinduka zirinda abatumiza ibicuruzwa bike kunyunyuzwa n’abahuza. Bashobora gusangira kontineri, ariko buri wese akishyurira ibicuruzwa bye.
Abacuruzi banenze kandi amakuru y’uko URA yatanze amashilingi miliyari 23,89 mu bihembo, nyuma yo kurenza intego y’amafaranga yakusanyijeho miliyari 262.
Iyi myigaragambyo yibutsa iyo muri Mata 2024 yahagaritse ubucuruzi mu bice bya Kampala, bituma Perezida Yoweri Museveni atabara.





Ibitekerezo 0