Ibi bikubiye muri raporo y’ubushakashatsi ku bashomeri n’abakora y’igihembwe cya gatatu cya 2026, ishingiye ku makuru yakusanyijwe muri Kanama.
Imibare yatangajwe igendera ku makuru yatanzwe n’abaturage bafite imyaka 16 kuzamura ari na bo bemerewe gukora akazi mu Rwanda.
Raporo igaragaza ko mu baturage 8.808.239 bafite imyaka yo gukora, abari ku isoko ry’umurimo bari 5.630.632. Muri bo, abafite akazi bari 4.752.916, mu gihe abashomeri bari 877.716.
Abashomeri babarwa ni abadafite akazi kabahemba cyangwa kabaha inyungu, ariko bafite ubushake bwo kugashakisha kandi biteguye kugakora.
Igipimo cy’ubushomeri mu gihembwe cya gatatu cyaherukaga kuzamuka muri Kanama mu 2021 ubwo cyari kuri 19,4%, ndetse mu 2025 cyageze kuri 13,4%. Cyongeye kuzamuka muri Kanama 2026 kigera kuri 15,6% mu 2026.
Ku rundi ruhande, abaturage batari ku isoko ry’umurimo bageze kuri 3.177.607. Aba ntibabarirwa mu bashomeri, kuko biganjemo abageze mu za bukuru, abihebye bumva batakibonye akazi bagahitamo kureka kugashaka, abafite ubumuga butabemerera gukora n’abandi.
Muri bo, 41,4% bari mu buhinzi bugamije ahanini kubona ibitunga ingo zabo, naho 16,4% bari abanyeshuri gusa. Abandi 42,2% bari mu byiciro birimo abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abacitse intege mu gushaka akazi.
Raporo igaragaza ko abiteguye gukora ariko badashakisha akazi bageze kuri 20,3% by’abaturage bafite imyaka yo gukora, bavuye kuri 19% muri Kanama 2025.
Muri iki cyiciro harimo abacitse intege kubera impamvu zijyanye n’isoko ry’umurimo. Bashobora kuba barabuze akazi kenshi, badafite uburambe cyangwa impamyabushobozi zisabwa, cyangwa aho batuye hakaba hataboneka amahirwe y’akazi. Abacitse intege bageze kuri 13,8% by’abaturage bafite imyaka yo gukora, bavuye kuri 12,8%.
Icyiciro cy’abari ku isoko ry’umurimo, kibarirwamo abafite akazi n’abashomeri, cyaragabanutse kigera kuri 63,9%, kivuye kuri 65,8%.
Muri Kanama 2026 abagore bari ku isoko ry’umurimo bari 55,8% mu gihe abagabo bari 73%.
Igipimo cy’abafite akazi mu baturage bose bafite imyaka yo gukora na cyo cyaragabanyutse, kiva kuri 57% kigera kuri 54%. Mu rubyiruko rufite imyaka 16–30, cyavuye kuri 56,6% kigera kuri 52,8%.
Raporo igaragaza ko muri Kanama 2026, urwego rwa serivisi ari rwo rwahaye akazi benshi mu bafite akazi, bangana na 45,6% by’abafite akazi bose, rukurikirwa n’ubuhinzi bwahaye akazi 34,2% n’inganda zahaye akazi 20,2%.
Serivisi zakomeje kuza imbere y’ubuhinzi mu kugira abakozi benshi kuva muri Kanama 2023.






Ibitekerezo 0