Ishimwe Amon, Umunyarwanda wakoraga akazi k’ubusuderi muri RDC, yatangaje ko yafashwe n’abasirikare b’icyo gihugu, bamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda.
Ishimwe yafashwe mu 2023, ubwo yari yambutse umupaka w’u Rwanda na RDC agiye mu kazi ke gasanzwe i Kamanyola, ariko agahita atabwa muri yombi n’umusirikare wa FARDC wamushinjaga kuba yaroherejwe n’u Rwanda mu bikorwa bya gisirikare.
Ishimwe yagize ati “Nari nsanzwe ngira ibiraka muri Congo, nari menyereye kwambuka umupaka mu buryo busanzwe. Rero nazindutse nambuka umupaka bisanzwe, w’u Rwanda na RDC, njya hariya Kamanyola. Nkimara kwambuka, ku mupaka nateresheje cachet mu Rwanda, ntarateresha muri Congo, njya ku rwego rw’abinjira n’abasohoka muri RDC nakurikiwe n’Umunye-Congo ariko ntabwo yari yambaye impuzankano ariko nyuma yaho naje kumenya ko ari captain wo muri Congo, arampamagara mu biro, atangira kunsaka.”
Uyu musirikare yamaze kumusaka hose ngo arebe ko afite intwaro, akazibura yakomeje kwemeza ko ari umusirikare
Ati “Amaze kunsaka nta kintu kijyanye n’intwaro ansanganye. Yamfashe anyita umusirikare aravuga ati ‘uyu ni we ntabwo twamwibeshyeho’ baba banzirikiye amaboko inyuma bashyiraho n’abasirikare batatu bantunze imbunda abwira abasirikare bari banditse ngo niyinyeganyeza muhite murasa kuko ni umukomando abarusha imyitozo.”
Nyuma yo gufatwa, Ishimwe yajyanywe mu kigo cya gisirikare, afungirwa mu mwobo wuzuyemo amazi y’ibiziba, amaramo iminsi iri hagati ya 12 na 14. Yashimangiye ko atigeze aba umusirikare cyangwa ngo abe yarakoze akazi na kamwe gafite aho gahuriye n'igisirikare.
Muri icyo gihe, umugore we wari utegereje ko ataha akamubura, yatangiye gushakisha amakuru y'aho yaba aherereye.
Bamwe mu bari babonye uko yafashwe bamubwiye ko umugabo we yajyanywe n’abasirikare ba RDC bamuboshye amaboko inyuma.
Umugore we yahise yitabaza umuryango International Alert, ukora ibikorwa byo kubaka amahoro, ubuhuza no gukemura amakimbirane hagati y’abaturage bambuka umupaka w’u Rwanda na RDC.
Ishimwe avuga ko ku munsi abasirikare ba FARDC bari bamaze kwemeza ko ari bwo agomba kuraswa, yakuwe muri wa mwobo yari afungiyemo, ajyanwa kubazwa ibibazo, nyuma aza koherezwa mu Rwanda.
Uyu mugabo avuga ko atari we wenyine wafashwe muri ubwo buryo, kuko hari abandi Banyarwanda benshi bashinjwaga kuba abasirikare b’u Rwanda, nyamara ari abasivili bambukaga umupaka bagiye gushaka imibereho.
Ati “Hari benshi bafatwaga nk’uko nafashwe muri icyo gihe bakicwa nk’uko nanjye icyo gihe nari ngiye guhita nicwa. Ni ibintu byahoragaho.”
Ishimwe avuga ko azi n’abandi bantu baguye muri RDC nyuma yo gufatwa n’abasirikare b’icyo gihugu.
Abantu 2.500 bafashijwe kuva muri kasho za RDC
Ishimwe ni umwe mu bantu bagera ku 2.500 bafashijwe kuva muri kasho za gisirikare mu burasirazuba bwa RDC, binyuze mu bikorwa by’umushinga wa International Alert wamaze imyaka ine ukorera mu turere twa Rubavu na Rusizi no mu bice byegereye umupaka ku ruhande rwa RDC.
Umuyobozi wa International Alert muri Afurika, Betty Mutesi, yavuze ko uyu mushinga wari ugamije gufasha abaturage bambuka imipaka, cyane cyane abahura n’ibibazo byo kutamenya amategeko cyangwa badafite ubushobozi bwo kwishyura abavoka.
Yasobanuye ko mu myaka ine bamaze bakorera muri ibyo bice, bakoranye n’abayobozi bo mu turere twa Rubavu na Rusizi ndetse n’abo mu mijyi ya Goma na Bukavu muri RDC.
Ati “Twashoboye gufasha abantu bagera ku 2.500 kuva muri izo kasho za Polisi muri RDC, bagaruka mu Rwanda. Bamwe muri bo bari barafunzwe bazira ibintu batari bazi cyangwa batari basobanukiwe. Ni yo mpamvu twari dufite itsinda ry'abavoka bakoreraga ku mpande zombi z'umupaka kugira ngo babafashe.”
Mutesi yavuze ko uyu mushinga wagize uruhare mu gufasha abaturage kubona ubutabera ku buntu, kubasobanurira amategeko agenga kwambuka imipaka ndetse no kubamenyesha uburenganzira n’inshingano zabo.
Yagaragaje ko hakiri icyuho mu bumenyi bw’abaturage ku bijyanye n’amategeko, bityo hakenewe ko inzego zibishinzwe zikomeza kubigisha no kubafasha gusobanukirwa uburenganzira bwabo.
Uyu mushinga kandi wafashije mu guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane, buzwi nka Alternative Dispute Resolution (ADR).
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Kwegereza Abaturage Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Gahongayire Miliam, yavuze ko uyu mushinga wagize uruhare mu kongerera ubushobozi abunzi, abakozi b’Ibiro by’Ubutabera byegerejwe Abaturage (MAJ) ndetse no gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko.
Yavuze ko amahugurwa yatanzwe yafashije abunzi kunoza imikorere yabo, mu gihe abaturage bahohotewe bashoboye kubona ubufasha mu by’amategeko no kunganirwa mu nkiko.
Ati “Turiya turere turi ku mipaka usanga hakorerwa ibyaha byinshi ariko kubera ko abantu barushagaho gukangurirwa uburenganzira bwabo abahohotewe bagafashwa, bakunganirwa mu nkiko, navuga ko umushinga watanze umusaruro ufatika mu rwego rwo kwegerereza abaturage ubutabera muri rusange.”









Ibitekerezo 0