Mu itangazo ryo ku wa 19 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE yavuze ko imyitwarire ya Guverinoma ya Somalia igaragaza “imyanzuro idahwitse yangiza umubano w’ibihugu byombi, ikanaca intege inzego z’ubufatanye bwabyo.”

Iyo minisiteri yashinje Guverinoma ya Somalia kuvanga amakimbirane ashingiye ku butegetsi imbere mu gihugu n’umubano wayo na UAE. Yavuze ko ibyemezo bireba umubano w’ibihugu byombi bikwiye gushingira ku nyungu abaturage babyo bahuriyeho.

Somalia yatangaje ko yirukanye ambasaderi wa UAE, inahamagaza uyihagarariye i Abu Dhabi. Minisitiri w’Itangazamakuru wa Somalia, Abdifatah Kasim Mohamud, yashinje UAE kuvogera ubusugire bw’igihugu cye no kwivanga mu bibazo byacyo, ariko ntiyasobanuye ibikorwa byihariye byatumye hafatwa icyo cyemezo.

Iminsi ibiri mbere yaho, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yari yashinje UAE guha bamwe mu bayobozi b’uturere twigenga inkunga y’amafaranga n’iya politiki kugira ngo barwanye Guverinoma Nkuru.

Ku wa 12 Mutarama 2026, Somalia yari yasheshe amasezerano yose yari ifitanye na UAE. Mu itangazo ryayo, UAE yavuze ko iseswa ry’ayo masezerano n’ibikorwa yise iby’urwango byakorewe ambasade yayo biri mu byatumye iyifunga muri uko kwezi.

UAE yashimangiye ko iha agaciro umubano ifitanye n’Abanyasomalia, by’umwihariko abatuye ku butaka bwayo n’abahasura, kandi ko izakomeza kuwubungabunga no kuwuteza imbere.