Abo baganga ni Dr Alexandre Nyirimodoka na Dr Emmanuel Muhawenimana, basanzwe bakorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, baherutse gusoza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu butumwa Minisiteri y’Ubuzima yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko aba baganga babaye aba mbere b’Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye mu kubaga no gusimburiza abarwayi impyiko.

Yagaragaje ko kuva mu 2023, aba baganga bagize uruhare mu bikorwa byo gusimburiza impyiko abarwayi 114 byakorewe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, babifashijwemo na Prof Jeffrey David Punch, wigisha muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko kuba aba baganga bahawe impamyabumenyi ari intambwe ikomeye mu kongerera u Rwanda ubushobozi bwo gutanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye, cyane cyane izisaba ubumenyi n’ubushobozi buhanitse.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na we abinyujije ku rubuga rwa X, yashimye intambwe aba baganga bamaze gutera mu guteza imbere serivisi zo gusimburiza abarwayi impyiko mu Rwanda.

Aba baganga bari mu banyeshuri 4953 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza y’u Rwanda mu muhango wabaye ku wa 23 Ukwakira 2026, mu Ishami ryayo rya Rukara.

Abo banyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye by’amashuri makuru, birimo n’icyiciro cy’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Mu bahawe impamyabumenyi harimo 1331 bize amasomo ajyanye n’ubuzima, barimo abaforomo n’ababyaza 497, abaganga 120 ndetse n’abaganga 78 bafite ubumenyi bwihariye mu mashami atandukanye y’ubuvuzi, arimo kubaga ubwonko, kuvura indwara z’amagufwa na kanseri.

Aba baganga bahawe impamyabumenyi mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kongera umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima no kwagura serivisi z’ubuvuzi bw’inzobere.

Iyi gahunda izwi nka 4×4, yatangijwe mu 2024, igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine.

Biteganyijwe ko izafasha kongera umubare w’abaganga ku buryo nibura abaturage 1000 bazajya bitabwaho n’abaganga bane, mu gihe mbere bitabwagaho n’umuganga umwe.

U Rwanda rwungutse abaganga babiri ba mbere b’inzobere mu gusimburiza abarwayi impyiko