Aya matora yabereye mu Nama ya ITU izwi nka PP-26, ibera i Doha muri Qatar.

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje aya makuru mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, ishimira ibihugu byagiriye icyizere u Rwanda bikarushyigikira.

Yagize iti “U Rwanda rwongeye gutorerwa kujya mu Kanama k’Ubuyobozi k’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ruhagarariye Akarere D (Afurika), muri manda ya 2027–2030, mu nama ya ITU PP-26 i Doha muri Qatar. Turashimira ibihugu byose bigize ITU ku cyizere n’inkunga byanyu.”

U Rwanda rwatorewe bwa mbere kujya muri aka kanama mu 2010, ruhabwa manda y’imyaka ine, rwongera gutorwa mu 2014.

Mu Ugushyingo 2018, na bwo rwongeye kugirirwa icyizere mu matora yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu nama mpuzamahanga ya ITU.

Icyo gihe, u Rwanda rwari mu bihugu 13 byahagarariraga Afurika muri aka kanama, mu gihe ibihugu 19 ari byo byahataniraga iyo myanya. Mu bindi bihugu byo mu karere byari bikagize harimo Uganda na Kenya.

ITU ni urwego rw’Umuryango w’Abibumbye ruharanira iterambere n’ikwirakwizwa ry’itumanaho ku rwego mpuzamahanga.

Akanama k’Ubuyobozi kayo kagira uruhare mu kunoza imikorere y’uyu muryango, gushyiraho gahunda zawo no kugenzura ko zijyanye n’impinduka zibera mu rwego rw’itumanaho ku Isi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula muri iyi nama yasize rutorewe kuguma muri ITU Council