Ubu bwatsi bwatangiye guterwa kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026, ibikorwa bikaba byatangirijwe mu Mudugudu wa Bwera mu Kagari ka Rutungu mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu twahuye n’izuba ryinshi mu mpeshyi bituma umukamo wahabonekaga ku munsi ugabanuka cyane, aho wavuye kuri litiro zirenga ibihumbi 120 z’amata zabonekaga ku munsi ugera kuri litiro ibihumbi 24. Ibi byatumye hashakwa ubwatsi bwihanganira izuba burimo na Juncao.
Juncao ni ubwatsi bwo mu bwoko bw’urubingo, MINAGRI imaze iminsi ibukoraho ubushakashatsi kugira ngo bukwirakwizwe hirya no hino mu borozi. Uru rubingo ruva mu Bushinwa ruzwiho kwihanganira ahantu hari imvura nke, bushibuka nibura inshuro eshatu cyangwa enye mu mwaka ndetse bukaba bunakungahaye ku ntungamubiri ziri hejuru ya 12%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko ku bufatanye na FAO babafashije kubona ingeri miliyoni 15 z’ubwatsi bwa Juncao zigiye gukwirakwizwa mu gihugu hose kugira ngo aborozi babuhinge.
Ati “Izo ngeri ntabwo zihagije ariko ni inkunga ikomeye, nidutera izo miliyoni 15 zigasanga ubundi bwatsi twari dufite buzagenda bwiyongera tubukwize n’ahandi. Turifuza ko ubu bwatsi tubugeza ku borozi benshi nka gahunda igamije kongera umukamo kandi bidahenze aborozi.’’
Uretse gukwirakwiza uru rubingo hanifuzwa no gushyiraho igiciro gishya cy’amata kijyanye n’ibyo aborozi bakomeje gushora, akaba yijeje ko na byo biri vuba cyane mu rwego rwo kujyanisha ibyo umworozi ashyira mu bworozi n’ibyo akwiriye kubukuramo.
Akanyamuneza ku borozi
Rwanyurabwoba Edgar wateye ubu bwatsi kuri hegitari icumi ariko wifuza kubutera kuri hegitari 45, yavuze ko iyo ari igihe cy’izuba abenshi mu borozi bapfusha inka kubera kubura ubwatsi.
Ati “Iyo ari mu gihe cy’imvura mba mfite litiro zirenga 200 ariko iyo mu gihe cy’izuba hari ubwo na litiro eshanu kuzibona bigoye. Ubu rero dufite ubushake bwo gufatanya na Leta gutubura ubu bwatsi no kubukwirakwiza kugira ngo twongere umukamo.’’
Agabe Venancie wororera inka kuri hegitari icumi, yavuze ko yari asanzwe abona litiro 80 z’amata ku munsi ariko ko mu gihe cy’izuba yasigaraga akama litiro icumi kumanura. Yavuze ko yari yaragerageje guhunika ubundi bwatsi ariko ko bwashiraga vuba.
Ati “Ubu maze guhinga hegitari ebyiri kugira ngo nzatere ubu bwatsi bushya bwa Juncao kuko batubwiye ko bwihanganira izuba kandi bukanatanga umukamo mwinshi. Twamaze gutegura imirima rero turashaka kubuhinga ku bwinshi.’’
Biteganyijwe ko mu gihugu cyose hazaterwa ingeri miliyoni 15 zirimo miliyoni ebyiri zizaterwa mu Karere ka Nyagatare. Muri aka karere kandi muri iki gihembwe hitezwe ko ubwatsi buzaterwa kuri hegitari 5.507.








Ibitekerezo 0