Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions Ltd., Aubin Rukera, n’Umuyobozi Mukuru wa Chery Holding Rwanda Ltd., Mohammed Hady N. Tabriz.

Ni indi ntambwe itewe mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Nzeri 2026 yemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Chery Holding Rwanda Ltd.

RDB yatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bw’inganda zo mu gihugu.

Uyu mushinga umaze igihe mu biganiro. Watangiriye ku masezerano y’ubwumvikane RDB na Chery Holding Group byashyizeho umukono muri Mata 2025.

Muri Mata 2026, Perezida Paul Kagame na we yakiriye Xu Hui, Visi Perezida wa Chery Holding Group akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rich Resource International Investment. Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’ishoramari mu Rwanda, arimo no gushyiraho uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.

Amasezerano mashya agaragaza kandi uruhare rwa Ecofleet Solutions Ltd. muri uyu mushinga, nubwo itangazo ryashyizwe hanze ridasobanura inshingano za buri kigo cyangwa ingano y’ishoramari kizawushyiramo.

Ku Rwanda, uru ruganda ruhuza intego yo guteza imbere inganda n’iyo kwimakaza ubwikorezi bukoresha ingufu zidahumanya ikirere. Guteranyiriza imodoka imbere mu gihugu bishobora gufungura amahirwe y’akazi gasaba ubumenyi bwa tekiniki, guteza imbere amahugurwa no guha isoko ibigo bitanga serivisi zijyanye n’imodoka.

Chery yashinzwe mu 1997, ikaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Wuhu, mu Ntara ya Anhui mu Bushinwa. Ni kimwe mu bigo byagutse mu gukora no kohereza imodoka ku masoko mpuzamahanga.

Mu moko y’imodoka iki kigo gikora harimo Chery, Jetour, Exeed na iCar, izwi nka iCaur ku masoko yo hanze y’u Bushinwa. Gikora imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli, izikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli icyarimwe ndetse n’izikoresha amashanyarazi gusa.

Gushyiraho uruganda mu Rwanda byagura ibikorwa bya Chery, bikava ku kugurisha imodoka bikagera no ku kuziteranyiriza imbere mu gihugu. Ni umushinga ujyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukurura ishoramari mu nganda no mu bwikorezi butangiza ibidukikije.

Icyakora, itangazo ryo gusinya aya masezerano ntirigaragaza agaciro k’ishoramari, aho uruganda ruzubakwa, umubare w’imodoka ruzajya ruteranya ku mwaka, ubwoko bwazo cyangwa umubare w’akazi ruzahanga.

Ntihagaragajwe igihe imirimo yo kubaka izatangirira cyangwa igihe uruganda ruzatangirira gukora.

Iyi modoka mu Bushinwa icuruzwa yitwa iCar ariko iyo igeze mu Rwanda iba yitwa iCaur. Ikoresha amashanyarazi gusa