Yabigarutseho ku wa 12 Ugushyingo 2026 i Antalya muri Türkiye, mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyibanze ku kongera ubudahangarwa bw’imijyi, kuyifasha kwigira ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gufata ingamba zo guhangana na yo.
Dr. Nsengiyumva wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko imijyi ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuko ari ho hahurira abaturage n’umutungo byugarijwe n’ingaruka zayo.
Ati “Urugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe tuzarutsinda cyangwa turutsindirwe mu mijyi yacu, aho abaturage bacu n’umutungo biri.”
Yasobanuye ko mu gihe abaturage b’i Kigali bikubye hafi gatatu mu gihe cy’igisekuru kimwe, u Rwanda rwahisemo gushyira imbere ibisubizo bishingiye ku kubungabunga no gukoresha neza ibidukikije.
Amafaranga yashowe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no mu mahanga yifashishijwe mu kugabanya ibyago by’imyuzure, kuvugurura ahatuwe mu buryo butateguwe no kubaka imihanda yorohereza abaturage kugera aho batuye.
Muri ibyo bikorwa harimo kandi gusana ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali, bifite ubuso bwa hegitari hafi 500.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko uretse kugabanya ibyago by’imyuzure ku baturage barenga ibihumbi 220, ibi bikorwa bituma haboneka ahantu hahurira abaturage hatoshye, bigahanga imirimo n’ubundi buryo bwo kwiteza imbere.
Ati “Ibisubizo bishingiye ku bidukikije bishobora gutuma tugera ku budahangarwa ku rugero rwagutse.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kugeza ubu buryo no mu mijyi yunganira Kigali n’iyunganira indi mijyi minini, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yarwo ivuguruye yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, NDC 3.0.
Yanagaragaje ko Kigali ishobora kubera abandi ahantu ho kwigira, asaba abafatanyabikorwa kwishyira hamwe kugira ngo ibyihutirwa mu gufasha imijyi kwigira ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe bihindurwe imishinga ishobora kubona inkunga n’ishoramari.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikeneye arenga miliyari 300 z’Amadolari buri mwaka mu 2035 kugira ngo byigire ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Aya mafaranga ashobora kugera ku nshuro 14 z’inkunga iboneka ubu.
Ati “Gahunda zonyine ntizishobora kuziba iki cyuho. Tugomba guhindura ibyo twiyemeje mo imishinga ishyirwa mu bikorwa n’ibisubizo bishobora gupimwa.”
Yashimye kandi uburyo Türkiye yashyizeho bwo gutera inkunga ibikorwa bigamije kongera ubudahangarwa burambye bw’imijyi, buzwi nka SURFF, asaba abafatanyabikorwa kuva mu biganiro bakajya mu bikorwa, binyuze mu gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije.









Ibitekerezo 0