Yabigarutseho ku wa 12 Ugushyingo 2026 i Antalya muri Türkiye, mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyibanze ku myaka makumyabiri y’Amasezerano ya Paris ku ihinduka ry’Ibihe.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibikorwa n’amafaranga yo kubishyira mu bikorwa ari byo bizagaragaza niba intego z’ibihugu zibyara impinduka zifatika.
Ati “Tuzi ko amafaranga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe akiri make kandi atangwa mu buryo butari kuri gahunda. Kwemeza ubusabe bishobora gufata imyaka, kandi muri icyo gihe ikibazo kiba gikomeza gukomera.”
Yagaragaje ko gukemura icyo cyuho ari ikizamini kigaragaza niba uburyo ibihugu n’inzego zitandukanye bikorana bushobora kujyana n’ubwihutirwe bwo guhangana n’iki kibazo.
U Rwanda rwagaragaje ko ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari igice cy’ingenzi cy’iterambere ryarwo. Bifitanye isano no kubona ibiribwa n’amazi bihagije, ibikorwaremezo byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ingufu zitangiza ibidukikije n’imirimo ibungabunga ibidukikije.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko ibyo bikorwa bishingiye ku Cyerekezo 2050 n’Ingamba z’Iterambere Ribungabunga Ibidukikije no Guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho inzego n’uburyo bifasha gutuma ibikorwa byo kurengera ikirere byizerwa, bigenzurwa kandi bikomeza gutanga umusaruro.
Muri byo harimo Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe Ibidukikije, Rwanda Green Fund, gifasha kwagura ibisubizo, n’uburyo bwo kugaragaza amafaranga y’ingengo y’imari agenewe ibikorwa bijyanye n’ikirere, kugira ngo hakurikiranwe uko umutungo wa Leta ukoreshwa.
Hari kandi uburyo bwo gushyira mu byiciro ibikorwa by’ishoramari bibungabunga ibidukikije, buzwi nka Green Taxonomy, bugamije kuyobora imari mu mishinga yizewe yo muri urwo rwego.
Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko u Rwanda rutagaragaza gusa ibyo rukeneye, ahubwo rufite gahunda, imishinga itegurwa n’ubushake bwo gukorana n’abafatanyabikorwa.
Ati “U Rwanda ntiruzanye gusa ibyo rukeneye, ahubwo rufite gahunda, imishinga itegurwa n’ubutumire bwo gufatanya.”
Yasabye abafatanyabikorwa gufatanya n’u Rwanda mu gushaka ibisubizo, guhanahana ikoranabuhanga no kwagura ibikorwa byagaragaje umusaruro, binyuze mu guhuza intego rusange, udushya tw’abikorera n’uruhare rw’abaturage.
Yagarutse kandi ku Ivugurura rya Kigali ry’Amasezerano ya Montreal, agaragaza ko kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons no kunoza uburyo bwo gukonjesha bishobora gufasha kwirinda izamuka ry’ubushyuhe rirenga dogere Celsius 0,5 bitarenze impera z’iki kinyejana.
Ati “Amasezerano ya Paris yaduhaye icyerekezo dusangiye. Ikinyacumi cya kabiri kigomba gutanga umusaruro abantu bashobora kubona no kumva. U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo, kandi turabatumira ngo dufatanye kubaka ayo hazaza.”











Ibitekerezo 0