Ni inyandiko yitiriwe ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko u Rwanda rwahagaritse umubano na Amerika ndetse runasaba abadipolomate ba Amerika kuvaga ku butaka bw’u Rwanda bitarenze amasaha 48.
Igitangaje ku bakoze iyi nyandiko ni uko bavuze ko yanditswe ku wa 29 Ugushyingo 2026, bivuze ko ari iyo mu kwezi gutaha.
Ubutumwa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yashyize kuri X yavuze ko ibi bihuha abantu badakwiye kubiha agaciro.
Ati “Ibi bihuha biri gukwirakwira ntibikwiye guhabwa agaciro.”
Ubu butumwa bwe kandi bwanasangijwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika.





Ibitekerezo 0