Ibi byagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bimukira ya 2026 (International Dialogue on Migration 2026), yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM), yibanze ku kubaka icyizere, guteza imbere iterambere no kugena ahazaza h'imiyoborere y'ibibazo by'abimukira.

U Rwanda rwagaragaje uyu murongo mu kiganiro cyibanze ku guteza imbere iterambere n'ubufatanye hagati y'ibihugu, hifashishijwe uburyo bwo kwita ku bibazo by'abimukira hashingiwe ku nzira banyuramo.

Mu butumwa Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi, ari na yo ihagarariye igihugu mu buryo buhoraho mu Muryango w'Abibumbye i Genève, yashyize ku rubuga rwa X ku wa 2 Ugushyingo 2026, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere kwakira abantu bakeneye umutekano n'amahirwe yo kubaho neza.

U Rwanda rwashimangiye ko iyo kwimuka kw'abantu bicunzwe neza, bigira uruhare mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, bikongerera imbaraga abaturage ndetse bigashimangira umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu.

Rwanagaragaje ko ibijyanye n'abimukira bikwiye gushyirwa muri gahunda z'iterambere ry'igihugu, aho kwimuka kw'abantu bigomba guhuzwa n'amahirwe y'akazi, kongerera abantu ubumenyi n'ubushobozi ndetse no guteza imbere isoko ry'umurimo.

Muri iyi nama, u Rwanda rwashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw'ibihugu byo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo abantu bimuke mu buryo bwemewe n'amategeko kandi butabangamira umutekano wabo.

Rwagaragaje ko gukemura ibibazo by'abimukira bidakwiye kugarukira gusa ku bihugu babamo cyangwa baherereyemo, ahubwo ko hakwiye kurebwa urugendo rwose bakora, uhereye mu bihugu bakomokamo, ibyo banyuramo kugeza ku byo berekezamo.

U Rwanda rwagaragaje ko ibyo bihugu byose bifite inshingano bisangiye zo gutuma abimukira bagenda mu mutekano, barengerwa kandi bakabona amahirwe yo kwiteza imbere.

Mu bindi u Rwanda rwagaragaje harimo ubufatanye rufitanye n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM), mu gukoresha amakuru ajyanye n'abimukira ndetse no kumenya aho Abanyarwanda baba mu mahanga baherereye.

U Rwanda rwasobanuye ko aya makuru afasha mu gushyiraho politiki n'ingamba zishingiye ku bimenyetso bifatika, bigatuma ibyemezo bifatwa bijyana n'ibikenewe mu gukemura ibibazo by'abimukira.

Rwagaragaje ko gusangira amakuru hagati y'ibihugu n'inzego zitandukanye ari kimwe mu bifasha kubaka icyizere no gutuma ubufatanye mpuzamahanga butagarukira mu magambo, ahubwo bukavamo ibikorwa bifatika.

Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igamije kurebera hamwe uko hakubakwa icyizere, hagatezwa imbere iterambere ndetse hakanonosorwa imiyoborere y'ibibazo by'abimukira ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwashimangiye ko gukomeza ubufatanye hagati y'ibihugu, gushyira imbere umutekano w'abimukira no guhuza politiki y'abimukira na gahunda z'iterambere ari ingenzi mu gutuma kwimuka kw'abantu kuba igisubizo cy'iterambere aho kuba umutwaro ku bihugu bibakira.